Kamonyi: Hibutswe Abatutsi bajugunywe mu byobo no muri Nyabarongo

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, inzego zitandukanye z’Ubuyobozi bibutse abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini Kayenzi, barimo abajugunywe mu byobo no mu mugezi wa Nyabarongo.

Urubyiruko rwinshi rwitabiriye umuhango wo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside


Uyu muhango wo Kwibuka abiciwe iKayenzi wabanjirijwe n’igikorwa cyo kunamira ahari ikimenyetso kiranga amateka ya Jenoside cyubatse ahari icyobo barohagamo abatutsi bishe.

Nyuma yo kunamira abajugunywe muri icyo cyobo, abitabiriiye umuhango wo kwibuka berekeje mu Kagari ka Kirwa muri uyu Murenge wa Kayenzi, ahari imva zishyinguyemo imibiri y’abatutsi benshi, banibuka n’abandi bagiye bajugunywa muri Nyabarongo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi Mandera Innocent avuga ko muri Jenoside, abicanyi bashoreye abatutsi benshi bashaka kubaroha mu mugezi wa Nyabarongo, ariko bagera mu nzira bakabona umugezi uri kure yabo, batangira kubica babajugunya mu cyobo ababazi bashyiragamo amayezi n’ibindi bisigazwa by’amatungo babaga bamaze kubaga.

Yagize ati ”Uyu munsi turibuka abo batutsi bose, bazize uko bavutse bamwe bashyizwe mu cyobo rusange kirekire, abandi bicirwa mu Ishyamba rya Beyite riherereye mu Kagari ka Kirwa, mu Kibuga cy’umupira, abandi benshi bajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo.”

Nyirahakuzimana Concilie umwe mu bavuka iKirwa watanze ubuhamya, avuga ko batazibagirwa inzira y’umusaraba banyuzemo, kuko interahamwe zari zizi ko nta numwe uzarokoka, kuko zabiciraga kubamara ariko Imana ikinga ukuboko, Inkotanyi zirabarokora.

Ati ”Ndashimira Inkotanyi zabashije kurokora umubare utari mutoya muritwe.”

Hon Rwaka Pierre Claver wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yasabye abaturage bafite amakuru y’aho imibiri yajugunywe kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Gusa iyi ntumwa ya rubanda ivuga ko igishimishije nuko muri uyu Murenge wa Kayenzi, hashize imyaka 5 hatagaragara abaturage bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, nkuko byagiye bigaragara mu tundi duce tw’igihugu ku bantu bahembera amacakubiri.

- Advertisement -

Muri icyo cyobo, Ubuyobozi buvuga ko hakuwemo imibiri y’abatutsi barenga 100.Naho abajugunywe muri Nyabarongo ntabwo umubare wabo uramenyekana kugeza ubu.

Cyakora Abafite amakuru bavuga ko mu Murenge wa Karama uhana imbibi n’uwa Kayenzi hiciwe abatutsi benshi, habasha kuboneka imibiri ibihumbi 13 birenga ari nayo ishyinguye mu Rwibutso rw’abazize Jenoside muri uwo Murenge.

Hon Rwaka Pierre Claver (ibumoso) avuga ko hashize imyaka 5 mu Murenge wa Kayenzi hatagaragara ingengabitekerezo ya Jenoside
Bamwe muba Depite mu Nteko Ishingamategeko n’abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Kamonyi
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda baje kunamira ababyeyi, abavandimwe n’abana bazize Jenoside
Nyirahakuzimana Concilie umwe mu barokotse Jenoside avuga ko abicanyi bari bazi ko Abatutsi bapfiriye gushira ariko Imana irabarokora
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere yagarutse ku mateka ya Jenoside yabereye muri uyu Murenge
Depite Rwaka Pierre Claver yashimiye abatuye i Kayenzi ko bitwara neza mu bihe byo Kwibuka

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Kamonyi