Kamonyi: Padiri uyobora Ishuri St Ignace yatawe muri yombi (UPDATED)

Kuri uyu wa Gatatu, umuyobozi w’ishuri rya Saint Ignace riherereye mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, yatawe muri yombi nk’uko amakuru UMUSEKE ufite abivuga.

Amakuru avuga ko Padiri ifungwa rye rifitanye isano no gukubita abanyeshuri

Itabwa muri yombi rya Padiri uyobora St Ignace rije mu gihe hari ifoto yacicikanye y’umwana w’umukobwa wakubiswe ndetse inkoni zikishushanya ku kibero.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yadutangarije ko Padiri yatawe muri yombi.

Dr Murangira B Thierry Umuvugizi wa ruriya rwego yagize ati “Yafunzwe, arakurikiranwa afunze.”

RIB ivuga ko ibyaha uyu muyobozi ashinjwa byakozwe mu gihe yarimo guhana abanyeshuri batatu b’abakobwa biga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Umuvugizi wa RIB yagize ati “Babiri bafite imyaka 16 undi umwe afite imyaka 14. Abahohotewe baziraga ko banze kujya gusubiramo amasomo y’umugoroba.

Byabereye aho iri shuri riherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Mugina, Akagari ka Mbati, Umudugudu wa Kansoro ku wa 02 Gicurasi 2022.”

Padiri Ndikuryayo Jean Paul w’imyaka 34 afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha, naho abahohotewe boherejwe kwa muganga kugira ngo bitabweho.

Aramutse ahamwe n’ibi byaha,  yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu no kwishyura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw mu gihe yahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

- Advertisement -

Ahamwe n’icyaha cyo guhoza umwana ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu no kwishyura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200 Frw n’ibihumbi 300 Frw.

Mu gihe yahamwa n’icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso, yahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

RIB iributsa abantu bose ko umwana agira uburyo akosorwa mu gihe yakoze amakosa, igasaba ko abarezi n’ababyeyi kwirinda guha abana ibihano biremereye cyangwa bibabuza uburenganzira bwabo, kuko ibikorwa nk’ibyo bihanwa n’amategeko.

Gufungwa kwa Padiri byatangiye guhwihwiswa mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa Gatatu,  bivugwa ko “akurikiranyweho gukubita abanyeshuri.”

Mu nkuru twabagejejeho ivuga ku ikubitwa ry’abo banyeshuri, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugina Ndayisaba Egide yari yabwiye UMUSEKE ko ikibazo cyo guhana abanyeshuri cyabaye ku wa Mbere w’iki Cyumweru, ariko bakaba barakimenye  ku mugoroba wo ku wa Kabiri taliki ya 03 Gicurasi, 2022.

Ndayisaba Egide yavuze ko bakimara kumenya ko Umuyobozi w’Ikigo yakubise abanyeshuri bihutiye kuhagera kugira ngo basuzume imiterere y’ikibazo.

Ndayisaba yavuze ko nta makuru arambuye bari bamenya, gusa akavuga ko kuba aba banyeshuri bakubiswe bagakomereka bisa n’ibyatunguye Umuyobozi w’Ishuri.

Yagize ati: ”Batubwiye ko abana bakubiswe ari 3 kandi yahise abirukana batashye iwabo.”

Icyo gihe UMUSEKE washatse kuvugisha Umuyobozi w’Ikigo, ariko ntiyitaba telefoni ye ngendanwa.

Umuyobozi w’Ikigo Saint Ignace mu buzima busanzwe ni Padiri. Ababonye ifoto y’umwe mu bana bakubiswe batangajwe n’uburyo Umuyobozi yabahannye kuri ruriya rwego, by’umwihariko bakaba ari abana b’abakobwa.

Ifoto Umuseke wabonye ni iy’umwana w’umukobwa umwe, gusa ababibonye bavuga ko na bagenzi be bakomeretse.

Kamonyi: Umuyobozi w’Ikigo arashinjwa gukubita abanyeshuri yihanukiriye

 

MUHIZI ELISÉE /UMUSEKE.RW.