Kamonyi: Umuyobozi w’Ikigo arashinjwa gukubita abanyeshuri yihanukiriye

Umuyobozi w’Ishuri Saint Ignace riherereye mu Murenge wa Mugina, mu Karere ka Kamonyi, arashinjwa gukubita abanyeshuri akoresheje ingufu bikabaviramo gukomereka.

Umwe mu bakubiswe yrekanye aho inkoni zishushanyije (Photo Munyaneza Theogene)

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugina buvuga ko iki kibazo cyo guhana abanyeshuri cyabaye ku munsi w’ejo (ku wa Mbere), ariko bakaba bakimenye  ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 03 Gicurasi, 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina Ndayisaba Egide avuga ko bakimara kumenya ko Umuyobozi w’Ikigo yakubise aba banyeshuri bihutiye kuhagera kugira ngo basuzume imiterere y’ikibazo.

Ati: ”Ubu niho turi kandi turi kumwe n’inzego z’Ubushinjacyaha.”

Ndayisaba yavuze ko nta makuru arambuye bari bamenya, gusa akavuga ko kuba aba banyeshuri bakubiswe bagakomereka bisa n’ibyatunguye Umuyobozi w’Ishuri.

Yagize ati: ”Batubwiye ko abana bakubiswe ari 3 kandi yahise abirukana batashye iwabo.”

UMUSEKE washatse kuvugisha Umuyobozi w’Ikigo, ariko ntiyitaba telefoni ye ngendanwa.

Amakuru twahawe n’ubuyobozi bw’Umurenge yemeza ko abo bana banze kujya mu Ishuri kwiga, baraganirizwa  ntibaganduka kugeza ubwo uwo Muyobozi yafashe icyemezo cyo kubahana biri kuri uru rwego.

Umuyobozi w’Ikigo Saint Ignace mu buzima busanzwe ni Padiri. Ababonye ifoto y’umwe mu bana bakubiswe batangajwe n’uburyo Umuyobozi yabahannye kuri ruriya rwego, by’umwihariko bakaba ari abana b’abakobwa.

- Advertisement -

Ifoto Umuseke wabonye ni iy’umwana w’umukobwa umwe, gusa ababibonye bavuga ko na bagenzi be bakomeretse.

MUHIZI ELISÉE /UMUSEKE.RW.