Kasimba, Se wa Mike Karangwa yitabye Imana

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Mu mwaka wa 2019 ubwo Mike Karangwa yambikaga Se ingofero mu bukwe bwe na Isimbi

Kasimba Clement Se w’umuhanzi akaba n’umunyamakuru ubimazemo iminsi, Mike Karangwa yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022.

Mu mwaka wa 2019 ubwo Mike Karangwa yambikaga Se ingofero mu bukwe bwe na Isimbi

Uyu mubyeyi wa Mike Karangwa yaguye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Mike Karangwa yavuze ko Se umubyara yari umuntu w’abantu w’umuhanga kandi uzi kwita ku bandi.

Avuga ko Se yaharaniye ko abana be bagira ubuzima bwiza ko asize umurage uzarandaranda ibihe n’ibihe.

Mike Karangwa azwi mu itangazamakuru aho yakoreye Radio Salus, Isango Star, Radio/TV 10 na BTN TV akoraho ubu.

Azwi kandi mu marushanwa y’ubwiza yabayemo umukemurampaka harimo Miss Rwanda n’ayandi.

Ubutumwa bwanditswe na Mike Karangwa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW