Minisitiri Ngamije yasobanuye imvano y’ibura ry’imiti ku bivuriza kuri ‘Mutuelle de Santé’

Mu bihe bitandukanye hirya no hino mu gihugu humvikanye bamwe mu baturage bivuza bakoresheje Mutuelle de Sante, binubira kudahabwa imiti yitwa ko ihenze, aho babwirwa ko ntayo bakayigura kuma Farumasi ibahenze.

Abakoresha Ubwisungane mu kwivuza bavuga ko bahura n’imbogamizi zo kubona imiti

Abaturage bagaragaza ibi bibazo ni abivuriza ku mavuriro n’ibigo by’ubuvuzi bya Leta aho bavuga ko bahabwa ubuvuzi bucagase.

Bavuga ko iyi miti baba bayandikiwe na muganga nyuma yo gusuzumwa uburwayi, ariko bajya kuyifata bakabwirwa ko ntayo ,bagasabwa kujya kuyigura hanze cyangwa bagahabwa iyo bijya gukora kimwe.

Iyi miti iyo bagiye kuyishyura basanga itari ku rutonde rw’ubwishingizi bwa RSSB bakajya kuyishyura kuri za Farumasi 100%.

Gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ubusanzwe ifasha abaturage mu kubishyurira 90%y’amafaranga bagomba kwishyura igihe bivurije kubigo nderabuzima ndetse n’ibitaro bikorana nayo.

RSSB kenshi yagiye isobanura ko ikigo kitaragira ubushobozi uko ibihe bizaza bazongera urwego rw’imiti bishingira.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda, cyabaye kuri uyu wa 18 Gicurasi 2022, Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko imvano y’ibura ry’imiti yatewe n’ihungabana ry’ubwikorezi.

Dr Ngamije yagaragaje ko ari ikibazo kimaze iminsi mike kijyanye n’abagemura imiti batsindiye amasoko mu Kigo cy’igihugu gishinzwe kugemura imiti, bafite ikibazo cy’ubwikorezi mu buryo mpuzamahanga kuko imiti iva hanze.

Yagize ati “Murabizi ubwikorezi nabwo bwahungabanyijwe n’ibibazo byinshi biriho ku Isi ku buryo usanga batubahiriza igihe bagomba kuzana imiti bakayigeza mu kigo cy’igihugu.”

- Advertisement -

Avuga ko mu gucyemura icyo kibazo bashatse mu gihugu abandi bafite imiti kuburyo Leta iyigura ikagemura muri Farumasi z’Uturere nazo zikagemurira ibigo Nderabuzima.

Ati ” Ni ikibazo kimaze ibyumweru bibiri, nibwo cyatangiye kugaragara tubona hari imiti imwe ibigo Nderabuzima bitabasha kubona ku rutonde rw’imiti bagomba gutanga.”

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru hagarutswe ku kibazo cy’imikorere idahwitse yo mu mavuriro y’ibanze (Postes de santé)

Mu mavuriro y’ibanze hagaragaramo ibibazo byinshi birimo imitangire mibi ya serivisi, umubare muto w’abakozi, kubura imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, imicungire idahwitse ndetse no gutanga serivisi zidahagije.

Dr Ngamije yavuze ko hari ba rwiyemezamirimo bari baratsindiye za Postes de santé nyuma bakananirwa kuzicunga bitewe n’ubushobozi bucye n’ibindi bibazo bitandukanye.

Mu gucyemura ibibazo byagaragaye mu mavuriro y’ibanze yatangaje ko hari gushakwa abafatanyabikorwa bafite ubushobozi mu mutungo, ubunararibonye n’imicungire y’amavuriro y’ibanze.

Ati “Hari uwo tumaze kubona uzadufasha gucunga 194 ariko turashaka n’abandi bafatanyabikorwa kuko dufite amavuriro y’ibanze byibura 1200.”

Yavuze ko amavuriro y’ibanze afite ibibazo ari hagati ya 200 bagiye kuyaheraho kugira ngo nayo abashe gukora neza.

Kugeza ubu mu Rwanda hari abaturage basaga miliyoni 12,5, muri bo 85,1% batanze ubwisungane mu kwivuza bwa mutuelle de sante, mu gihe abasaga ibihumbi 600 aribo bafite ubundi bwishingizi bw’indwara.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW