Muhanga: Inzu zasenywe n’ibiza mu Mudugudu w’icyitegererezo zasakawe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bwasakaye inzu zo mu Mudugudu w’icyitegererezo wa HOREZO ziheruka gutwarwa n’ibiza.
Inzu zasenywe n’ibiza zashyizweho isakaro

Imirimo yo gusana inzu 4 zo mu Mudugudu w’icyitegererezo wa HOREZO yatangiye  gukorwa mu byumweru hafi 2 bishize.

Usibye isakaro Ubuyobozi bw’Akarere bwabwiye UMUSEKE ko abatsindiye isoko babanje gushyiraho imbaho z’ibisenge bakurikizaho, gusana inkuta n’idari kuko byari bimaze kwangirika.

Umuyobozi w’Ishami n’ubutaka, imiturire n’ibikorwaremezo Nzabonimpa Onesphore avuga ko amabati basakaje izo nzu bayaawe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi(MINEMA) ibindi Akarere kabyishakamo.

Yagize ati ”Igisigaye ni ugushyiraho imireko n’imbaho munsi y’amabati bita (Planches de rive).”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald yabwiye Ikinyamakuru UMUSEKE ko  ibiza bikimara gutwara ibisenge by’inzu, basabye abaturage bari bazirimo ko bajya gucumbika ahandi baranga, bababwira ko bazaba bari mu gice kimwe cy’inzu Ibiza bitasenye.

Ati ”Imirimo yo gusana izo nzu yasanze batuye mu ruhande rutagizweho ingaruka n’ibiza.”

Igihe twasuraga abo baturage batubwiye ko imvura yagwaga bakanyagirirwa mu nzu, bakavuga ko usibye kunyagirwa baterwaga ipfunwe no kurara muri salon bari kumwe n’abana babo bafite imyaka y’ubukure.

Muhanga: Umudugudu w’icyitegererezo wa HOREZO barara mu nzu zasakambuwe n’ibiza

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko imirimo yo gusana izo nzu itwaye Miliyoni zirenga 4 z’amafaranga y’uRwanda.

Mu bindi abatuye uyu Mudugudu w’icyitegererezo basabaga harimo kubakorera umuriro ukoreshwa n’imirasire y’izuba kuko uwo bari bafite wapfuye bakaba bari mu mwijima.

Gusa mu cyumweru gishize ubwo abakozi b’Umurenge bari bimuriye serivisi ku biro by’Akagari ka Ruhango, abo baturage bavugaga ko Akarere kaboherereje abatekinisiye bashinzwe gusana ubwiherero kuko ubwo basanganywe bwari bwagize ikibazo buraziba, bakabura aho biherera.

Ibiza byari byasenye amabati, ibisenge n’ibice bimwe by’inkuta
Imirimo yo gusana izo nzu izatwara Miliyoni zirenga 4 z’amafaranga y’uRwanda
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga