Musanze: Amakimbirane mu ngo atera ubukene mu muryango, no kutajya muri gahunda za Leta

Abaturage bo mu Karere ka Musanze bavuga ko imiryango ibana nabi ikunze guhera mu bukene, kandi ntinitabire gahunda za Leta, ibyo ngo bituma amakimbirane adacika, bagasaba ubuyobozi kurushaho kuyegera bakayigisha.

Abaturage bagaragaje ko imiryango ibana mu makimbirane itajya yitabira gahunda za Leta

Mu biganiro byahuje abaturage n’abayobozi babo, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abanyamakuru, aho bari bagamije kwigisha abaturage uburenganzira bagomba kugira mu bibakorerwa ariko bakamenya n’uruhare rwabo kugira ngo iterambere rirusheho kwihuta.

Aba baturage bagaragaje ko kimwe mu bituma imwe mu miryango ihora inyuma mu iterambere, ku isonga hari  ikibana mu makimbirane itajya yitabira gahunda za Leta bityo no kwitandukanya n’ayo makimbirane bikabananira, basaba ubuyobozi kurushako kubegera bakabaha inyigisho zo kugira imiryango itekanye.

Musabyemariya Yvone ni umwe mu bagarutse kuri iki kibazo yagize ati “Turacyafite imiryango myinshi ibana mu makimbirane, bapfa imitungo, ubuharike n’ibindi, umugore  akarara akubitwa n’umugabo, bwacya hari inteko y’abaturage ntayijyemo ngo hatagira umubaza ibyaraye bimubayeho, ntabibwire ubuyobozi, bagahora muri ibyo ubwo iby’iterambere bikaba umugani kuri bo.”

Yavuze ko Covid-19 ubwo yagabanutse, abayobozi bakwiye kumanuka bakegera abaturage, n’iyo miryango ikigishwa ku buryo bwihariye.

Bugenimana Alphonsi na we avuga ko mu mu makimbirane ariho mu miryango, n’abagabo bahohoterwa bagatinya kubivuga, ndetse bagatinya no kugera aho abandi baturage bateranira mu biganiro bibakangurira kwitabira gahunda za Leta banga ko babaseka.

Yagize ati “Burya mu bahohoterwa n’abagabo barimo hari n’abo tuzi ariko bagatinya kubivuga ngo batabaseka, ntagere aho inama zo mu Mudugudu zikorerwa.”

Mu ihohotera abagabo bakorerwa ngo usanga umugabo ahashye ibyo gutunga abana umugore akabigurisha, igikurikiraho abana bakajya mu mirire mibi, bagahora ari abakene kandi bafite imbaraga.

Ati “Hacyakenewe ijwi ry’abayobozi mu kudufasha gukebura iyi miryango kuko ntaho iba igana.”

- Advertisement -

Umukozi mu muryango Never Again ushinzwe porogaramu ya Twiyubakire igihugu, Gatera Isingizwe Tricia avuga ko kimwe mu byo abaturage bagaragaza ko kidindiza iterambere ryabo, harimo amakimbirane yo mu miryango, ari yo mpamvu bahuza abayobozi n’abaturage mu gushakira hamwe ibisubizo, ibishoboka bigakemuka ibindi bigakorerwa ubuvugizi bwisumbuyeho.

Yagize ati “Muri gahunda za twiyubakire igihugu, iyo twahuje abaturage n’abayobozi bo bihitiramo icyo baganira, aha bagaragaje ko amakimbirane agikoma mu nkokora iterambere ryabo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle na we avuga ko bafite gahunda nyinshi bashyizeho zo kuganiriza imiryango, ariko ifite ibibazo byafashe intera mbi bakayigira inama yo kugana amategeko byaba ngombwa bakabatandukanya.

Yagize ati “Mbere yo kwegera iyo miryango ibana mu makimbirane tubanza kuyimenya, tukayisura bibanje kunyura mu bafatanyabikorwa tugira nk’inshuti z’umuryango, hari iyo usanga ibibazo byabo byarafashe intera abayobozi tukabasura tukabaha umuringo bagenderaho, byaba ngombwa bakagana amategeko bakabatandukanya kugira ngo babeho batuje cyane abana babakomokaho.”

Kugeza ubu mu Karere ka Musanze habarurwa imiryango igera kuri 787 ikibana mu makimbirane, ahanini ashimgiye ku mitungo, ubuharike n’ibindi, gusa binyuze muri gahunda yo kuyiganiriza yashyizwehi isaga 300 imaze kuyavamo ibana mu mahoro.

Abaturage basaba ko abayobozi muri iki gihe barushaho kwegera imiryango ifitanye amakimbirane

N.Kubwimana Janviere