Ngororero: Ikibazo cy’ubuharike kiratiza umurindi igwingira mu bana

Ubwo hatangizwaga Icyumweru cyahariwe ubuzima bw’Umubyeyi n’umwana, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwatangaje ko ikibazo cy’ubuharike n’ubushoreke gitiza umurindi igwingira n’imirire mibi mu bana bato.

horaho muri MIGEPROFE Batamuliza Mureille aha abana amata

Uyu muhango wo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ubuzima bw’Umubyeyi n’umwana ku rwego rw’igihugu, Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ngororero, Uwihoreye Patrick, avuga ko muri aka Karere hari ikibazo cya bamwe mu bagabo baharika abagore, bakagira abarenze umwe bigatuma ubushobozi bafite butabasha kubageraho bose.

Yagize ati: ”Mu mwaka wa 2006 twari dufite abaturage barenga ibihumbi 300, uyu munsi dufite abasaga ibihumbi 400 twasanze ikibazo nyamukuru ari ubuharike bubitera.”

Uwihoreye yavuze ko barimo gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage kugira ngo iki kibazo cy’ubuharike gicogore.

Gusa akavuga ko mu zindi ngamba zitanga umusaruro bafashe, harimo icyo bise umuganura, aho abafite ubushobozi mu nzego zitandukanye, baganuza abatabufite bikazajya bikorwa kabiri mu gihembwe.

Iyi gahunda ikaba ije yunganira izindi gahunda Leta yashyizeho zo kuzamura imibereho y’abaturage.

Mfashijwenimana Jeannette wo mu Murenge wa Hindiro yabwiye UMUSEKE ko aho atuye haboneka abagabo bafite abagore babiri cyangwa batatu.

Ati: ”Umugore waharitswe ntabwo yabonera abana ibibatunga wenyine, kuko abaharika usanga babarizwa mu cyiciro cy’abatishoboye.”

Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ngororero Uwihoreye Patrick n’abandi bayobozi baha abana amata

Umunyamabanga Uhiraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Batamuliza Mureille yabwiye abaturage ko iki kibazo cy’igwingira mu bana, batagomba kugiharira inzego za Leta, ko bakwiriye gufatanya n’abo bashakanye mu gushakira abana babo indyo yuzuye kuko bayifite.

- Advertisement -

Ati: ”Ikibazo cy’ubuharike n’ubushoreke kibangamiye iterambere ry’umuryango n’ingo muri rusange, kugihindura birashoboka.”

Batamuliza yavuze ko bateganya gukora ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane ikibazo gitera igwingira muri aka Karere ka Ngororero.

Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero yerekana ko ikibazo cy’igwingira mu bana kigeze kuri 50,5%.

Umunyamabanga Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Prof Muvunyi Mambo Claude, yavuze ko u Rwanda rwashyize ku isonga kwita ku buzima bw’Umwana n’umubyeyi harimo  kurwanya igwingira n’izindi ndwara ziterwa n’imirire mibi.

Bikagaragazwa n’ubushakashatsi ku mibereho y’ingo(DHS) aho imfu z’ababyeyi zagabanutse ziva kuri 476 mu mwaka wa 2010 zigera kuri 203 mu mwaka wa 2020.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko abana 100.000 bavuka  ari bazima.

Abatuye Umurenge wa Hindiro bitabiriye Icyumweru cyahariwe ubuzima bw’Umubyeyi n’umwana
Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROFE Batamuliza Mureille yasabye ababyeyi gufatanya n’inzego bagaha abana babo indyo yuzuye

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ngororero.