Nyanza: Hatashywe ingoro ndangamurage yo kwigira kw’abanyarwanda

Mu mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2022, hatashywe Ingoro ndangamurage yo Kwigira kw’Abanyarwanda yitezweho gusobanura byimbitse amateka y’u Rwanda n’uko Abanyarwanda bagiye bishakamo ibisubizo.
Guverineri Kayitesi Alice n’Intebe y’Inteko y’Umuco,Amb Masozera Robert, bafunguye ku mugaragaro Ingoro ndangamurage yo Kwigira.

Ibyo bisubizo birimo Umuganda, Girinka, Ubudehe, Gacaca n’ibindi.

Ni umunsi wahuriranye no kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ingoro ndangamurage, ufite insanganyamatsiko igira iti “Imbaraga z’ingoro ndangamurage.”

Ingoro yatashywe yubatswe na Mutara III Rudahigwa  mu 1957, ateganya kuyigira iye, mbere y’uko atanga mu 1959.

Iyi ngoro yaje gukorerwamo Imirimo ya Leta itandukanye irimo Urukiko rw’ikirenga, Urukiko rusesa imenza, ubushinjacyaha Bukuru. Nyuma yaho yaje kugirwa imurika ku mateka y’u Rwanda, ubwo hajyagaho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yabwiye UMUSEKE ko iyi ngoro izarushaho gufasha abaturage by’umwihariko ab’Intara y’Amajyepfo kumenya no gusobanukirwa u Rwanda ndetse n’indangagaciro zaranze Abanyarwanda zatumye bishakamo ibisubizo, ari nako izamura ishoramari rishingiye ku bukerarugendo.

Yagize ati “Iyi ngoro ifite akamaro kanini cyane by’umwihariko ku baturage bo mu Ntara y’Amajyepfo, tunashimira cyane Leta y’u Rwanda yahisemo ko iza mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo, izadufasha kurushaho kumenya amateka kandi ikazamura ubukerarugendo mu Ntara y’Amajyepfo, kubera ko abaza bayigana bamenya byinshi, kandi bikabasha kuzamura ishoramari mu Ntara y’Amajyepfo.”

Yakomeje ati “Icyo tuza gushyiramo imbaraga ni ugukomeza gushishikariza abaturage bacu, kuzitabira no kuzireba. Ni byiza cyane ko abantu baza batugana bakagira ibyo bamenya, ariko kandi natwe dukwiye kumenya natwe ibyacu mu Rwanda, tukabitoza abana bacu, urubyiruko.”

Guverineri yavuze ko abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo batitabiraga gusura Ingoro ndangamurage, avuga ko abifuza kuzisura, bazagabanyirizwa ibiciro.

Intebe y’Inteko Amb. Masozera Robert, yavuze ko kuri ubu hishimirwa ko urubyiruko rufite inyota yo kumenya Igihugu gusa umubare w’Abanyarwanda basura inzu ndangamurage ukiri mucye.

- Advertisement -

Yagize ati “Iyo turebye umubare w’abasura Ingoro z’umurage dusanga umubare mwinshi ari urubyiruko ku kigero cya 75%, ku buryo abakuru bakwiye kwigira ku rubyiruko, rwaba urubyiruko, bakuru babo, ababyeyi babo ntabwo biraza.”

Ambasaderi Masozera Robert, yavuze ko mu mwaka wa 2019, abasuraga Ingoro bari ibihumbi 300 gusa ko imibare igenda izamuka.

Umuyobozi ushinzwe kongera Ibisurwa mu rwego rw’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Hakiza Jackson, yavuze ko mu myaka icumi, RDB yinjije amafaranga menshi avuye mu bukerarugendo.

Yatanze urugero ko mu mwaka wa 2019, RDB yinjije miliyoni 498Frw, nubwo icyorezo cya COVID-19, cyagize ingaruka ku bukerarugendo bw’URwanda.

Yavuze ko uru rwego rufite intego yo gukomeza guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Uyu muhango wakurikiwe n’igitaramo cy’imbyino, gusabana no gusangira amafunguro ya Kinyarwanda n’ibinyobwa, hagamijwe gukomeza gusigasira amateka y’u Rwanda.

Abasuye Ingoro basobanuriwe uburyo Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo Ubudehe,Gacaca,Umuganda.

Uyu muhango wakurikiwe no gusangira amafunguro n’ibinyobwa bya kinyarwanda.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW