Nyanza: Umugabo arakekwaho gukomeretsa umugore we n’umwana we

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri umugabo wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza bikekwa ko yatemye umugore we amuca akaboko ndetse atema n’umwana we n’inka.

Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi

Ibi byabaye ahagana saa kumi n’ebyiri (6:00a.m) z’igitondo mu Mudugudu wa Butara, Akagari ka Butara, mu Murenge wa Kigoma ho mu Karere ka Nyanza.

Umugabo witwa Ngendahimana Elisa wari waratandukanye n’umugore we mu bwumvikane bwa bombi, yazindukiye mu rugo rw’umugore we maze amuca akaboko,atema umwana n’inka ariko abaturanyi baratabara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma ibi byabereyemo, Mukantaganzwa Brigitte, yahamirije UMUSEKE aya makuru avuga ko umugore ukuboko baguciye.

Yagize ati “Byabaye nka saa kumi n’ebyiri, ntabwo babanaga umwe yabaga ukwe, yazindukiye mu rugo rw’umugore ahageze asanga umudamu arimo akaraba mu maso nibwo kumutekama ahungira mu nzu, undi afata akana ke k’agahungu nako aratema ndetse yadukira inka nayo aratema. Yamutemye akaboko no mu mutwe ahagana mu musaya.”

Yakomeje agira ati “Umugore yababaye kuko yamuciye akaboko, akaboko yagaciye kuko n’akaregarega biragoranye ko kasubirana.”

Impamvu ya nyayo yatumye uyu mugabo ashaka kwivugana uwo yishakiye ndetse bakanabyarana ntabwo yamenyekanye.

Mukantaganzwa Brigitte yongeye kwibutsa abaturage ko bakwiye kubana mu mahoro bakubaka umuryango ndetse bakanirinda kwishora mu byaha nk’ibi.

Ati “Ubutumwa duha abantu ni ukubaka umuryango urangwamo umutuzo, kubaka umuryango ni ukubaka igihugu. Ariko iyo bigeze aho byanga ntabwo byakagombye kugera aho umwe avutsa ubuzima mugenzi we.”

- Advertisement -

Uyu mugabo abaturanyi batabaye ku gihe ataragira uwo yivugana, maze baramufata kugeza ubwo inzego z’umutekano zirimo Polisi na RIB zahagera zikamuta muri yombi. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango.

Ubuzima bw’abatemwe ubu bukaba buri mu maboko y’abaganga kuko umugore yihutanwe ku bitaro bya Kaminuza I Butare CHUB naho umwana we w’imyaka 14 arimo akurikiranirwa mu bitaro bya Nyanza.

Aba bombi bari bafitanye abana batanu, gusa ngo bari barahisemo guhana gatanya mu buryo bumvikanyeho umwe ajya kuba ukwe, aho bari bamaze imyaka irenga ine batabana.

Nyanza umugabo yatemye umugore we, umwana n’inka

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW