Rihanna yashoye imari mu bihugu 8 bya Afurika

Rurangiranwa mu muziki ku Isi, Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna yatangaje ko yishimiye gushora imari mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna

Ni mu butumwa yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri buvuga ko ibihugu 8 byo muri Afurika bigiye kugezwamo ibicuruzwa by’amavuta n’ibikoresho by’ubwiza.

Ibi bicuruzwa binyuzwa muri kompanyi ye izwi nka “Fenty Beauty” imaze kwamamara hirya no hino ku Isi.

Mu bihugu byo kumugabane wa Afurika Rihanna ukomoka mu birwa bya Barbados agiye gushoramo imari harimo Ghana, Botswana, Namibia, Nigeria, Afurika y’Epfo, Zambia, Zimbabwe na Kenya.

Yongeyeho ko ubu bucuruzi muri ibyo bihugu buzafungura imiryango kuwa 27 Gicurasi 2022.

Yavuze ko yishimye kandi iki aricyo gihe cyiza yari ategereje cyo gushora imari ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Narimbitegereje igihe kinini, bwa nyuma Fenty Beauty na Fenty Skin igeze muri Afurika.”

Iyi Kompanyi ya Rihana yatangiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomereze mu bihugu birimo Canada,Mexique,France, Spain, Denmark, Sweden, Australie no muri Aziya.

Ibicuruzwa bya Kompanyi ya Fenty Beauty bigera mu bihugu 150 ku isi nk’uko bitangazwa n’urubuga rwayo.

- Advertisement -

Muri Mata 2022 Forbes Magazine, yashyize Rihanna ku mwanya wi 1,729 w’abatunze amafaranga menshi ku isi.

Rihanna w’imyaka 36 ari mu myiteguro yo kwibaruka imfura. Afatwa nka Biliyoneri wa mbere muri Barbados.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW