Rubavu: Abanyeshuri b’abakobwa baburiwe irengero basanzwe i Goma

Abana bane b’abakobwa bigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kanembwe II mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu bari baburiwe irengero bagaruwe bakuwe i Goma nyuma y’ubwumvikane bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda na RD Congo.

Umurenge wa Rubavu ku ikarita y’Akarere ka Rubavu

Ku gicamunsi cya tariki 17 Gicurasi 2022, nibwo amakuru y’ibura ry’abanyeshuri bane bigaga kuri G.S Kanembwe ya kabiri ishuri riherereye mu Mudugudu wa Bushengo, Akagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu yamenyekanye.

Ni nyuma y’uko umwe mu mubabyeyi yakiriye telefone imusaba amafaranga kugira ngo aba bana barekurwe maze na we akiyambaza ubuyobozi.

Ubuyobozi bwahise butangira gushakisha amakuru maze busanga bafatiwe i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yabwiye UMUSEKE ko byasabye ubwumvikane bw’ubuyobozi ku ruhande rw’Akarere ka Rubavu na Goma kuri Congo kugira ngo aba bana bari bagiye kureba aho ikirunga cyarutse bakisanga i Goma ngo barekurwe.

Yagize ati “Abana bane bagiye kureba aho ikirunga cyarutse, maze amakuru turayamenya ko bagiye. Ubuyobozi bw’Akarere bwavuganye n’ubwa Goma buduhuza n’ubwa Nyiragongo ndetse inzego z’umutekano ziravugana abana barabaduha.

Ikigaragara ni uko bisanze bageze muri Congo. Twaketse ko bisanze barenze imbibi kuko nta yandi makuru dufite kuko abana batatubwira niba hari uwari wabahamagaye, uretse umukuru muri bo wabajyanye kureba aho ikurunga cyarutse.”

Kambogo Ildephonse avuga ko na we ijwi ry’uwaka amafaranga umubyeyi ngo abana barekurwe yayumvise ariko ntibabihamya ko ari uwabashimuse kuko babona iyo nomero isa n’iy’umuyobozi w’i Muningi muri RD Congo.

Ati “Audio twarayumvise umuntu w’umuyobozi i Muningi wavugaga ko bamuha ruswa ngo abarekuze cyangwa ngo abashyikirize inzego, nk’ubuyobozi twagize amakenga ko yaba ari abandi bashaka kumushuka ari yo mpamvu twiyambaje inzego zibishinzwe ngo ziduheshe abana. Audio twarayumvise ariko ntitwabyemeza ko ari abantu baho bashakaga amafaranga, twanze kubyemera ijana ku ijana.”

- Advertisement -

Ingabo z’u Rwanda zirinda ibice byo ku mupaka nizo zavuganye na bagenzi babo bo muri Repubulika Iharanir Demokarasi ya Congo bahererekanya aba bana.

Meya Kambogo yongeye kwibutsa ababyeyi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri gukurikiranira hafi abana kugira ngo batisanga mu bibazo kuko hari abagiye bahura n’ibibazo bitandukanye.

Yagize ati “Hari ikintu kihutirwa cyane duhora dusaba ababyeyi ni ugukurikirana ubuzima bw’abana babo kuva bavuye mu rugo bageze ku ishuri, abarimu bakamenya ko abana bari ku ishuri kugeza batashye. Abayobozi begere abayobora ibigo by’amashuri n’ababyeyi baganire ku mikoranire, abana nabo tukabibutsa ingaruka zirimo kuko hari abashimuswe cyangwa bagafatwa ku ngufu.”

Aba bana uko ari bane umukuru muri bo yavutse mu 2005, barimo uwitwa Niyigena, Iradukunda, Nikuze na Umuhoza.

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW