Rubavu: Barakataje mu bukerarugendo barengera urusobe rw’ibinyabuzima

Hari abumva ko ubwiza bw’Akarere ka Rubavu bushingiye cyane ku kiyaga cya Kivu n’uburobyi bw’amafi bugikorerwamo, nyamara bakirengagiza ko hari urundi rusobe rw’ibinyabuzima bikurura ba mukerarugendo.

Ba mukerarugendo banyurwa n’ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu n’ibiti biteye ku nkengero zacyo

Abahanga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, batanga inama z’uko abantu barushaho kubahiriza ingamba n’amabwiriza yo kubibugabunga, kuko ari bwo buryo bwonyine bwo kwirinda ingaruka zo gukendera kwabyo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko ubukerarugendo ari imwe mu nkingi zikomeye zo guteza imbere aka karere kunganira Umujyi wa Kigali, gafite ahantu hatandukanye hakurura abagasura b’imbere mu gihugu n’abaturuka hanze.

Uruhare rw’abatembereza ba mukerarugendo n’ababakira…

Jean Paul Imanirankunda nyiri Kompani ya Kangaroo Tours & Travel itembereza ba mukerarugendo avuga ko bereka ba mukerarugendo ibyiza n’ibinyabuzima muri rusange, bakababwira uko bagomba kwitwara no kurengera ibinyabuzima basanze aho basuye.

Ati “Harimo ibiti bitandukanye, harimo inyoni tugatanga ubutumwa bwo kubungabunga ibidukikije kuko aribyo dusura.”

Imanirankunda yabwiye UMUSEKE ko aho banyura mu baturage bakora ubukangurambaga bugamije kurengera ibidukikije.

Ati “Hari nk’ubwo ugenda ugasanga umuntu ari gutema igiti mu ishyamba runaka, ugasanga wenda afite uburenganzira, ariko se ubwo burenganzira afite cya giti gitemwe hatewe bingahe? bituma natwe dukora ubukangurambaga bwo kuvuga ngo mu Rwanda ushobora gutema igiti kimwe ugatera ikindi kugira ngo bwa bwiza nyaburanga butazagira ikibazo runaka.”

Nshimiyimana Onesphore uzwi nka West, ni rwiyemezamirimo ukorera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahazwi nka El Classico Beach mu Murenge wa Nyamyumba, avuga ko hari ibintu bacunga cyane birimo gusigasira amazi no gutera ibiti.

- Advertisement -

Ati “Dutera ibiti byo gufata ubutaka mu buryo bwo kurwanya isuri ku mazi, tugatera imikindo myiza igaragara neza, kandi urabona iyo abakerarugendo bageze ku mazi bagasanga hafite isuku n’ibyo biti bihari bahakunda cyane.”

Avuga ko ba mukerarugendo babasigira amafaranga n’umusoro ukinjira.

Ati “Aba ari inyungu kuri twebwe dukora ubucuruzi bw’ibyo ba mukerarugendo baza bakurikiye na leta nayo ikunguka kuko ibona umusoro.”

Bavuga ko REMA ijya isura abakorera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ikabagira inama mu kunoza ibijyanye no kubungabunga ibidukikije.

El Classico Beach kwa West mu Murenge wa Nyamyumba, akayaga keza,isuku no kwita kubabagana bikurura ba mukerarugendo

Mu rwego rwo kurushaho kubona aho Umujyi uhumekera no guteza imbere ubukerarugendo, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwashyize imbere kurengera ibidukikije harimo gutera ibiti, kwirinda ibihumanya ikirere, kwirinda kwangiza imigezi abantu ngo bajugunyemo imyanda, isuku mu Mujyi no mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, kubungabunga umusozi wa Rubavu n’ibindi.

Mu gishushanyo mbonera hashyizweho City Park kugira ngo abantu bajye babona aho bisanzurira mu kwicara baganira, bidagadura nk’uko bikorwa mu yindi Mijyi ikomeye irimo uwa Kigali.

Kambogo Ildephonse umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabwiye UMUSEKE ko bari gutegura ibikorwa by’ubukerarugendo bifitanye isano no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ku ikubitiro bari guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mucanga ahagiye gushyirwa parike yo mu mazi no kugira ngo umucanga ubyazwe umusaruro.

Hari ubukerarugendo bwo kuzamukira ku migozi ku misozi ya Muhungwe, Ibere rya Bigogwe no mu musozi wa Rubavu.

Umusozi wa Rubavu wari utuwe n’imiryango 1222 mu myaka yashize uri gutegurwa ku buryo na wo wajya usurwa na ba mukerarugendo ndetse bateganya kuzashyiramo inyamaswa nto abahagenda bakarushaho kwizihirwa.

Uyu musozi ufite amateka yihariye, bavuga ko aha habereye imirwano y’intambara ya mbere y’Isi hagati y’Abadage bari mu Rwanda n’Ababiligi bari baturutse muri Congo.Iyo utangiye kuwurira usanganirwa n’akayaga k’ibiti wagera ku gasongero kawo, uba ureba umujyi wa Rubavu, ukaniyongeza Goma n’ikiyaga cya Kivu.

Hari n’inzira z’amagare zinjira mu cyaro mu rwego rwo gusaraganya ibikorwa by’ubukerarugendo mu bice bitandukanye.

Hari kandi umushinga wa Nengo Hill Wterfront aho abantu bazaba bashobora kurira umusozi wa Nengo, bakajya ku migozi, bakayimanukiraho ikabageza hasi mu mazi y’ikiyaga cya Kivu.

Mayor Kambogo ati  “Turabizi neza ko dufite abantu benshi batugana baturutse Kigali, Goma n’ahandi hose n’abanyaRubavu ubwabo, turimo gushyiraho uburyo bwo kubaka ubukerarugendo buteza imbere akarere n’igihugu muri rusange.”

Uyu ni umushinga ugiye gukorwa n’ikigo Zipline, umenyerewe mu bihugu bifite imisozi miremire nk’u Busuwisi.

Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima Ngoga Telesphore, avuga ko ubukerarugendo bw’uRwanda ahanini bushingiye ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Asobanura ko urusobe rw’ibinyabuzima rufasha ubukerarugendo, ku rundi ruhande ubukerarugendo rugafasha urusobe rw’ibinyabuzima kubera ko bwinjiza kandi mubyo bwinjije hakabamo ibifasha muri gahunda yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ngoga avuga ko mu Karere ka Rubavu hari ibikorwa byinshi bikurura ba mukerarugendo kandi bikagira icyo byinjiriza abaturage.

Ati “Iyo umuturage abonye inyungu n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange ruba rwunguka, kuba abatuye Rubavu batuye ahantu hari ibintu nyaburanga bikurura abakerarugendo bafite amahirwe yungikanyije harimo, ubwabo bashobora kugira uruhare mu gusurisha ibyo bintu nyaburanga bakabonamo inyungu no kubona inyungu kuba batuye aho ba mukerarugendo banyura.”

Akomeza agira ati “Umuturage ubona inyungu binyuze mu bukerarugendo azagira uruhare mu kurinda rwa rusobe rw’ibinyabuzima kugira ngo za nyungu rumuha zikomeze kubaho.”

RDB ivuga ko Akarere ka Rubavu nk’akarere gakora kuri Pariki kabona inyungu Leta igenera abaturiye pariki.

Abaturage basabwa gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima no kubyaza inyungu amahirwe bakura mu bukerarugendo.

Umusozi wa Rubavu ufite amateka akomeye urimo urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW