Rubavu: Ibyumweru bibiri birashize abana bagwiriwe n’inkangu bari mu butaka

Ibyumweru bibiri birashize ,abana babiri bagwiriwe n’umusozi bitewe n’inkangu bari mu butaka, ubuyobozi buvuga ko inkangu igihari, imvura nitanga agahenge bazashakishwa.

Mu gitondo cyo Kuwa 28 Mata 2022, nibwo mu Murenge wa Nyundo,Akagari ka Kavomo,mu Mudugudu wa Huye mu Karere ka Rubavu, hamenyekanye amakuru ko uwitwa Uwiduhaye Clementine w’imyaka 6 na Bagenimana Cyprien w’imyaka 6 bagwiriwe n’inkangu bagiye kuvoma.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu,Kambogo Ildephons , yari yavuze ko inzego zitandukanye zihutiye gutabara ariko kubera ko imvura yari igikomeje kugwa , hafatwa umwanzuro wo guhagarika ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abo bana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge  wa Nyundo, Habimana Aaron,yabwiye UMUSEKE ko ibikorwa byo gushakisha abo bana na n’uyu munsi bitarakorwa kubera ko inkangu igihari kandi n’ubutaka bukaba bugitose.

Yagize ati “Uziko iyo nkangu nanubu iri gucika, n’ejo nari mpari nimugoroba,hashize icyumweru kuva kuwa Gatanu ushize,twarahageze dusanga haracitse bimaze kugera ruguru, na nubu biracyacika ntabwo twari twafata gahunda yo kujya [gushakisha], kugeza igihe humukiye nibwo inzego zizafata icyemezo cya nyuma.”

Uyu muyobozi yavuze ko baganiriye n’umuryango wa aba nyakwigendera, ko bakomeje kubihanganisha.

Yagize ati “Umuryango turabasura, n’ejo  nari kumwe nabo nahise njya kubasura,dukomeza kubihanganisha,ikibazo barakigize ariko barihangana tuvugana nabo.Kandi nk’urwego rw’Akarere , urw’Umurenge,twagiye tubafata mu mugongo nk’umuntu wagize ibyago,mu buryo butandukanye,nta kibazo gikomeye bafite.”

Yakomeje ati “Inzego zizahura, zirebe uko hameze,n’ikirere uko kizaba cyimeze hanyuma ,zifate icyemezo , ari ukubashakisha, ari ugukora ibindi ariko inzego nizo zizafata icyemezo ikirere kimaze gutuza, hemeze nkaho hakomeye.”

- Advertisement -

Yasabye umuryango wa ba nyakwigendera gukomeza kwihangana kugeza ubwo hazafatwa icyemezo cya nyuma.

Yagize ati “Uriya muryango ni ugukomeza kwihangana kugeza igihe hafatiwe icyemezo cya nyuma,kuko hari n’igihe wasanga na bariya bana bataboneka, na byo birashoboka, bitewe n’imiterere ya hariya hantu, ariko icyemezo cyizafatawa,tuzakiganiraho n’uriya muryango kugira ngo tube tubyumva kimwe kandi ubuyobozi bufata icyemezo mu nyungu z’abaturage.”

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW