Ubumuntu no guca bugufi kwa Padiri Mario Falconi warokoye Abatutsi basaga 3000

Padiri Mario Farconi, uwihaye Imana wo mu ba Padiri ba Barnabitte, bagendera ku matwara ya Mutagatifu Paul Intumwa, ashimirwa n’abatari bacye yahaye uburezi mu ishuri Lycee St Alexandre Sauli de Muhura, muri Paruwasi ya Muhura, mu Karere ka Gatsibo, akanarokora  Abatutsi  basaga 3000 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Padiri Mario Falconi wagizwe umurinzi w’igihango yarokoye Abatutsi basaga 3000

Uyu musaza, yavutse tariki ya 21 Nyakanga 1944, iBergamo mu Butariyani. Mu 1970, yaje gukora umurimo w’Imana mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamazeyo imyaka 28,abona kwerekeza  mu Rwanda.

Yagezemu Rwanda mu 1990, ahita yerekeza kuri Paruwasi ya Muhura, mu Karere ka Gatsibo,mu Burasirazuba bw’uRwanda.

Ubwo muri Mata 1994 ,Igihugu cyari mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Mario yemeye kwishyira mu byago, asabwa  ko yasubira mu gihugu cye cy’amavuko kugira ngo arokore ubuzima bwe, ariko avuga ko atasiga Intama yaragijwe, maze abasha kurokora abasaga 3000 bari bahungiye muri Paruwasi yari abereye umuyobozi.

 UMUSEKE wifuje kuganira nawe ariko kubera ko ageze mu zabukuru, ntibyakunda.

Mu kiganiro cyihariye UMUSEKE wagiranye na Padiri Sinabajije Alphonse ,umuyobozi wa Lycee St Alexandre Sauli de Muhura, cyashinzwe na Padiro Mario Falconi,yavuze ko uyu mukozi w’Imana, yakomeje kurangwa no guca bugufi ndetse no kwitangira abandi mu bihe bitandukanye.

Yagize ati “Padiro Mario ikintu azwiho cyane yaba ari ahantu yabaye muri Congo, yaba abaturage bo muri Muhura naha muri Lycee ni umutima wo gufasha urubyiruko n’abantu batifashije muri rusange. Ariko azwiho kuba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hano kuri Paruwasi hari hahungiye Abatutsi benshi, Ambasade y’Ubutariyani yashakaga abantu b’Abatariyani kugira ngo ibacyure,we yarabahakaniye, arabwira ati ntabwo nasiga abakirisitu banjye bari mu kaga.”

Yakomeje ati “Padiri yakomeje kubana nabo ,arabarinda haba mu buryo bw’imibereho,abandi akajya ajya kubafata mu santarari aho bari bugarijwe n’abashakaga kubagirira nabi.”

Uyu musaza na nyuma ya Jenoside yakomeje kugira uruhare mu isanamitima no kunga Abanyarwanda aho yagiraga inama abantu zituma biyunga.

- Advertisement -

Yaje kugirwa umurinzi w’igihango ku rwego rw’Igihugu, nyuma yo kugaragaza umutima w’ineza n’ubumuntu arokora Abatutsi bahigwaga bukware.

Padiri Sinabubariraga, asanga kuba yaragizwe umurinzi w’Igihango, ari ikintu abantu bakwigiyeho.

Yagize ati “Kuri twe tubifata nk’ikimenyetso cyiza tumufatiraho ko natwe twakagombye kugera ikirenge mu cye kandi ni ikintu cyadushimishije kuba umupadiri wacu muri twe ari umurinzi w’Igihango,natwe akaba ariyo ndangagaciro twakwimakaza muri twe.”

Iterambere rya Muhura arifitemo uruhare…

Padiri Sinabubariraga wa Paruwasi ya Muhura, avuga ko Mario yagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’iterambere, ibintu ashimirwa.

Yagize ati “Iterambere rya Muhura arifitemo uruhare ni nayo mpamvu izina rye rizwi kubera y’uko uko ureba amazi yaje inaha ni ku bwa Mario,umuriro kuba uri inaha iMuhura kubera inkunga yagendaga ashaka hirya no hino, agafatikanya na leta  kugira ngo ibikorwaremezo bigere iMuhura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, NdayisengaJean Claude,yavuze ko Mario afite ubuzima budasanzwe, ibintu biha umukoro benshi mu kurangwa n’indangagaciro n’ubumuntu.

Yagize ati”Padiri Mario ni umuntu ufite ubuzima budasanzwe, iki kigo niwe wagize igitekekerezo cy’ibanze cyo kucyubaka, bitangira ari ibyumba bike, nyuma aracyugura n’indi mishinga ihari agenda ayishyigikira, binyuze mu bafatanyabikorwa be,haba gahunda y’Uburezi, ubuvuzi,ndetse ku iterambere ry’Umurenge wacu wa Muhura.”

Yavuze ko yagiye yubaka ibyumba by’amashuri bitandukanye mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Gatsibo, akaba ari umuntu yakwigirwaho byinshi.

Yagize ati “Icyo yakwigirwaho gikomeye cyane, buriya kwitangira abandi ni ikintu gikomeye cyane. Ni umwera, umupadiri w’Umutariyani, ariko kuba avuga ati njyewe reka nitangire Abanyarwanda, natwe tuvuze ngo icyo dufite,naho dukomoka, tugire icyo dukora gishyigikira, barumuna bacu n’abana bacu, hari icyo byashyigikira iterambere ry’Igihugu cyacu.”

Abize muri Lycee Muhura bishimira uburezi bahawe na Padiri Mario Falconi wagizwe umurinzi w’igihango

Abo yahaye Uburezi nabo baramuvuga imyato…

Bamwe mu bize mu ishuri Lycee de Sauli nde Muhura, ubwo bari mu gikorwa cya garuka ushime kuwa 21 Gicurasi 2022, cyigamije kuzirikana uburere bahawe na Padiri Mario n’uburyo yagiye afasha bamwe muri bo, bazirikana ineza n’ubumuntu bimuranga.

Ribanje Gaetta, ahagariye komite y’abanyeshuri bize muri Lycee St Alexandre Sauli de Muhura. Avuga ko yababereye umubyeyi mwiza.

Yagize ati “Hano nahageze [avuga muri Lycee] mu 1999 mpava mu  2003.Mario yabaye umubyeyi wacu cyane ku rwego rwo hejuru ku buryo Mario iyo umuvuze ku muntu wese hano kuri kino kigo hari uko abyumva,afatwa nk’umubyeyi w’ikirenga w’abantu bize hano.”

Yakomeje ati “Yari umuntu wagiye atugirira kamaro cyane akantugira n’inama, akaba ari n’umuntu utarakundaga kuba yahana abanyeshuri kandi bagakora ibyo bagomba gukora, kubera uburyo twamukundaga tukubahiriza ibyo atubwiye nta bihano bijemo.

Mario afite icyubahiro kirenze mu bantu baba baranyuze hano muri Lycee bose,ni umubyeyi wabo, kugeza aho wumva ko aba Papa wawe cyangwa Mama wawe.”

Ribanje yavuze ko mu rwego rwo kuzirikana ineza bagiriwe, abanyeshuri bahize, bemeye kugira uruhare mu iterambere ry’Ikigo, biyemeza kubaka ikibuga cya Volleyball, gifite agaciro ka miliyoni 12Frw.

Padiri Mario avuga ko ibikorwa byose yakoze bitamugira intwari kuko yabikoze nk’umukirisitu kandi ukunda abantu.

Akomeje kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Gatsibo yubaka ibyumba by’amashuri

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW