Umukobwa wa Maj Gen Rwigema yagizwe umuyobozi muri MINAFET

Teta Gisa Rwigema umukobwa wa Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda yahawe kuyobora ishami rya  Africa Yunze Ubumwe muri Minisiteri y’UbubanyI n’Amahanga.

Teta Gisa Rwigema yagizwe umuyobozi muri MINAFET

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Gicurasi 2022, muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame, mu myanzuro yayo harimo ko Teta Gisa Rwigemwa ayobora ishami rya Afurika Yunze Ubumwe muri MINAFFET.

Mu mwanzuro wa munani w’Inama y’Abaminisitiri niwo washyizeho abayobozi batandukane mu myanya, aha ni naho Teta Gisa Rwigema yahawe kuyobora Ishami ry’Afurika Yunze Ubumwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutererane MINAFFET (Directo of African Union Unit).

Ni umwanya agiyeho asanzwe azi kuko kuva mu 2018 yari umwe mu bakozi muri iri shami, urubuga Linkedin rugaragaza ko Teta Gisa Rwigema yari umwe mu bayobozi bakuru (AU Senior Officer).

Teta Gisa Rwigema ni umukobwa wa nyakwigendera Maj. Fred Gisa Rwigema intwari y’u Rwanda mu cyiciro cy’Imena kuko ari umwe mubatangije urugamba rwo kubohora igihugu tariki ya 1 Ukwakira 1990. Teta Gisa akaba na musaza we Gisa Junior aribo bana Maj Fred Gisa Rwigema yasize.

Teta Gisa yashakanye na Marvin Manzi umuhungu wa Louis B. Kamanzi mu mwaka ushize wa 2021, ibirori byo kubashyingira byabaye tariki 6 Ugushyingo 2021 aho byitabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Teta Gisa yize muri Kaminuza ya Cardif University imwe mu zikomeye ku Isi yo mu Bwongereza.

Mu bandi bahawe imyanya y’ubuyobozi n’Inama y’Abaminisitiri harimo Dr Sylvie Mucyo wagizwe umuyobozi Mukuru w’ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro(Rwanda Polytechnic), ni mugihe abarimo Silas Mbonimana bahawe umwanya muri MINUBUMWE.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

- Advertisement -