Umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub witezweho gutanga impinduka

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere dukikijwe n’inzuri.Benshi mu bagatuye  batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe ko kureba uko  bihaza mu biribwa cyane ko kakunze kurangwa n’amapfa mu bihe bitandukanye.

Inka zororerwa muri Gabiro Agribusiness Hub Ltd ni izo mu bwoko bw’ijerisi(Jersey)

Ubusanzwe Guverinoma y’uRwanda yihaye intego ko bitarenze 2030,Abanyarawanda bose baba bihagije mu biribwa.Gusa mu mibare ya Minisiteri    y’ubuhinzi n’ubworozi  mu mwaka 2018,yerekanaga ko  igipimo cyo kwihaza mu biribwa kiri kuri 81.3% mu gihe 18.7% batarihaza.

Ni muri urwo rwego umushinga Gabiro Agribusiness Hub project, uzuhira imyaka kuri 15000ha mu rwego rwo kwirinda amapfa. Ni umushinga Leta y’uRwanda ifatanyijemo n’ikigo cy’Abanya Isiraheri NETAFIM ,kizobereye ibijyanye no kuhira imyaka.

Uyu mushinga ufite igice cyahariwe ubuhinzi ndetse n’ikindi cyahariwe ubworozi. Ni umushinga ukorera mu Murenge wa Rwimiyaga ndetse na Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

Ishuri ryigisha ubworozi…

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana uyu mushinga,Nkurunziza Freddy,asobanura ko mu gice cyahariwe ubworozi muri uyu mushinga, Abanyarwanda basanzwe bakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ariko bashaka kubikora kinyamwuga,mu buryo bugezweho,hari hegitare 100 zagenewe ibyo bikorwa.

Icyiciro cya mbere cy’umushinga, kiri ku  buso 5600ha uko umushinga uzagenda waguka, ukazakorera ku buso bureshya na 16000ha.

 Igice cyahariwe ubworozi…

Nkurunziza avuga ko hari inka 37 z’umukamo z’ubwoko bw’ijeressey, zavuye muri Afurika y’Epfo,ziza zihaka. Izi zikifashishwa mu gutanga amasomo y’uburyo umuturage yakorora kijyambere,hifashishijwe ikoranabuhanga.

- Advertisement -

Kugeza ubu izikamwa ni 22,izihaka 15 naho izimaze kuvuka ni 18. Inka imwe itanga umukamo ungana na litiro 16 (16l)Ku munsi, byitezwe ko umukamo uzagera kuri Litito 25(25l) ku munsi.

Yavuze ko  mu gice cy’uyu mushinga cyahariwe ubuhinzi, hifashishwa ikoranabuhanga mu kuhira imyaka irimo imboga,ibigori,soya n’ibindi bihingwa bitandukanye.

Yagize ati”Dukoresha ikoranabuhanga ryo kuhira imyaka,ubwo buryo bukoreshwa, butanga amazi ku gihingwa atari ukuyanyanyagiza (Drop irrigation system).”

 Abaturage bazungukira he ?

Uyu muyobozi avuga ko abaturage bimuwe ahari umushinga bazaherwaho mu kugira inyungu kuko bazoroherwa mu kwigisha guhinga no korora  kijyambere.

Yagize ati “Uyu mushinga uzakoresha ubutaka bw’abaturage, uzabukodesha ariko ntabwo uzabukodesha ubutaka bwose bw’abaturage. Uzakodesha ubutaka 75%.25% tubusigire umuturage, umushinga uzashyiramo sisiteme yo kuhira imyaka ku buntu, ku buryo ubwo butaka buto azaba asigaranye 60% y’ubwo butaka izakorerwaho ubworozi 40% ikorerweho ubuhinzi.”

Yakomeje ati “Ni ukuvuga ngo niba yarafite inka 50 hazajyaho gahunda yo korora kijyambere akoresha ubwo butaka kuko hazaba hari gahunda yo kuhira imyaka no mu gihe cy’izuba, ubwatsi buzaba buhari.Ubwo butaka 75% leta izajya ibumukodesha buri mwaka abone amafaranga y’ubukode ariko niyo 25 % azajya ayihangamo mu gihe cy’izuba.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko umuturage azigishwa guhinga kijyambere nyuma ajye mu murima kwigishwa ikoranabuhanga rijyanye no guhinga maze ajye kubikora mu murima we.

No korora umuturage azigishwa kwita ku nka mu buryo bugezweho.

Inka zikamwa mu buryo bw’ikoranabuhanga aho imwe itanga Litiro 16 ku munsi

Hari abazahabwa ingurane…

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko imiryango 312 yimuwe ahari umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi, bakazatuzwa ahandi.

Amazu agenewe gutuzwamo abo baturage ari kuri isite eshatu. Harimo Akayange izatuzwamo abaturage 120, Shimwa Paul imiryango 72,ndetse na Rwabiharama izatuzwamo 120.

Umuyobozi w’inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare,Kabagamba Wilson,yavuze ko uyu mushinga witezweho gutanga umusaruro mwinshi w’amata ndetse n’ubwiza bw’ibihabwa  amatungo harimo n’ubwatsi

Yagize ati “Uyu mushinga tuwitezeho umusaruro mwinshi .hano hari amashuri azajya yigisha aborozi,babigishe uko bahinga ubwatsi,babigishe uko bavanga ibiryo by’amatungo, icyo tuzaba turwana nacyo ni umusaruro ariko mwinshi. kandi n’ubwiza bw’ibyo duhereza amatungo yacu.”

Izi nka zororerwa muri Gabiro Agribusiness Hub Project,zifite umwihariko wo kugira umukamo mwinshi ahanini kuko zihabwa ubwatsi bukungahaye kuri vitamin ndetse n’izindi kandi zigakurikiranirwa hafi. Ibyo bikazafasha umuturage nawe kumenya uburyo yorora kijyambere.

Igice cyahariwe ubuhinzi , abaturage bihishwa guhinga kijyambere no kuhira hifashijwe uburyo bw’amazi atangiza(Drop irrigation system)
Imiryango 312 yubakiwe aho izatuzwa.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW i Nyagatare