Undi washakishwaga kubera ibyaha bya Jenoside byemejwe ko yapfuye

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) kuri uyu wa Gatatu byemeje urupfu rwa Phénéas Munyarugarama washakishwaga ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Phénéas Munyarugarama wahigishwaga uruhindu na IRMCT yarapfuye

IRMCT yemeje ko Munyarugarama yapfuye Ku ya 08 Gashyantare 2002 ahitwa Kankwala muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Lt. Col Munyarugarama yishwe n’uburwayi muri Congo aho yari yarahungiye anagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yashinjwaga na ICTR ibyaha umunani birimo itsembabwoko, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Mu gihe cya Jenoside, Lt. Col. Munyarugarama yari umuyobozi w’ikigo cya gisirikare cy’i Gako mu cyari komini Kanzenze. Akekwaho kuba ariwe wahagarariye ubwicanyi mu makomini ya Kanzenze, Gashora na Ngenda, arengwa gukora Jenoside, kujya mu mugambi wo gukora Jenoside n’ibyaha byibasira inyoko muntu.

Akekwaho kandi ibitero byibasiye impunzi z’abatutsi muri kiliziya gatolika ya Ntarama na Nyamata.

Ubushinjacyaha bubihera ko ariwe wari ukuriye abasirikare n’indi mitwe yitwaza intwaro muri ako gace kandi akagenerwa raporo y’uko ubwicanyi bwagenze buri munsi harimo no gutanda intwaro kuri iyo mitwe.

Lt. Col Phénéas Munyarugarama ni umwe mu bashakishwaga bari barakorewe impapuro z’ibirego n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashiriweho u Rwanda (ICTR), ku ruhare rwe muri Jenoside.

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, yavuze ko kumenya amakuru y’urupfu rwa Munyarugarama ari intambwe ikomeye.

- Advertisement -

Yagize ati “Iki gisubizo ni iyindi ntambwe y’ingenzi mu bikorwa byacu byo guharanira ubutabera ku bahohotewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no kurangiza manda yacu.”

Yakomeje agira ati “Abishwe n’abacitse ku icumu rya Munyarugarama mu karere ka Bugesera, turizera ko iki gisubizo kizabemerera gufunguka igice cyari cyijimye.”

Ku wa Kane ushize nibwo IRMCT yemeje urupfu rwa Protais Mpiranya wahoze akuriye ingabo zarindaga Perezida mu gihe cya Jenoside, ubu abantu bane bahunze nibo baburiwe irengero bari guhigishwa uruhindu na IRMCT.

Abarigushakishwa ni Fulgence Kayishema, Charles Sikubwabo, Charles Ryandikayo na Aloys Ndimbati.

Serge Brammertz avuga ko icyerekezo cyabo ari kuri Fulgence Kayishema bafite amakuru ko aba muri Afurika y’Epfo.

Muri Kamena 1994, Munyarugarama n’umuryango we bahungiye mu cyahoze ari Zayire. Yahise yinjira mu gisirikare cyari kigamije kurwanya Leta y’u Rwanda nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi.

Lt Col Munyarugarama bitewe n’uruhare yagize mu kwinjiza mu gisirikare no guhugura ingabo zahoze ari FAR, yagizwe “Komiseri w’ingabo” muri PALIR umutwe wabanjirije FDRL.

Amakuru y’urupfu rwa Munyarugarama aje akurikira Mpiranya mu minsi ya vuba byamenyekanye ko amaze igihe apfuye mu gihe yashakishwaga na IRMCT ku byaha bya Jenoside.

Muri Gicurasi 2020 nabwo hatangajwe ko Augustin Bizimana wabaye Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma y’Abatabazi, yapfuye muri Kanama 2000 muri Congo aho yari yarahungiye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW