Musanze: Urubanza rw’Umuganga uregwa kwica Iradukunda Emerence rwasubitswe

Kuri uyu wa 9 Kamena 2022 Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwasubitse ku nshuro ya kabiri urubanza ruregwamo Maniriho Jean de Dieu, umuganga ukekwaho kwica umwana witwa Iradukunda Emerence wari ufite imyaka 17.

Emerence Iradukunda yishwe afite imyaka 17 y’amavuko (Archives)

Urukiko rwafashwe uwo mwanzuro kuko Umuganga wakoze isuzuma ry’umurambo wa Iradukunda atitabye Urukiko.

Muganga w’inzobere wakoze isuzuma ry’umurambo wa nyakwigendera Iradukunda yitwa Rwahama Samson, yari yatumijwe kugira ngo agire ibyo asobanurira urukiko kuri raporo yakoze, gusa ntiyabashije kwitaba ndetse ntiyagaragaza impamvu yatumye atitaba Urukiko.

Maniriho Jean de Dieu, akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya umwana, gukuriramo inda undi n’ubwicanyi bwagambiriwe yakoreye Iradukunda Emelance wari ufite imyaka 17.

Uru rubanza rwitabiriwe n’abo mu muryango wa nyakwigendera Iradukunda, n’Umushinjacyaha yari ahari, ariko abunganira Maniriho uregwa bo ntibabashije kuboneka ku mpamvu batanze bavuga ko bari bafite izindi manza baburana mu zindi nkiko, kandi zari zarapanzwe mbere y’uko uru rubanza ruhabwa iyi tariki.

Urubanza rwari kuburanishwa ku wa 31 Gicurasi, 2022 saa yine za mu gitondo ntirwaba kubera ko Abacamanza b’Urukiko batari mu kazi ahubwo bari mu mahugurwa, rwongera gusubikwa kuri uyu wa 9 Kamena, 2022 kuko Umuganga atitabye Urukiko.

Urukiko rumaze kugaragaza inzitizi zagaragaye muri uru rubanza, rwabajije uregwa Maniriho wari kuburanishwa ku ikoranabuhanga ari muri Gereza Nkuru ya Musanze icyo abivugaho, asubiza ko ataburana atari kumwe n’abamwunganira mu mategeko.

Urukiko kandi rwabajije Ubushinjacyaha icyo bwavuga kuri izi nzitizi, nabwo busubiza ko kuba abunganira uregwa batabonetse kandi bagatanga impamvu zumvikana kandi zifite n’ibihamya, bifite ishingiro, bwongeraho ko ubutabera bugomba gutangwa na bwo buzashingira ku bisobanuro muganga Rwahama Samson azatanga kuri raporo yakoze ku murambo wa Iradukunda, bityo ko urubanza rutaburanishwa adahari bemeza ko rwasubikwa rugahabwa indi tariki.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 8 Werurwe, 2022 ku cyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ibimenyetso bishinja Maniriho ngo kuko akimara gufatwa ababishinzwe bagiye gusaka iwe bahasanga umugozi usa neza n’uwari uziritse ku maguru, amaboko no mu ijosi ry’umurambo wa Iradukunda ubwo watoragurwaga mu murina w’ibishyimbo by’umuturage ku wa 02 Ugushyingo, 2020.

- Advertisement -

Muri uko gusaka Maniriho, ngo iwe habonetse umukeka uriho amaraso atabashije gusobanura iby’inkomoko yayo ubwo yabazwaga n’Ubugenzacyaha, ndetse ngo habonetse inyundo bikekwa ko na yo yayifashishije mu kwica Iradukunda.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko iperereza n’ipimwa byakorewe muri Rwanda Forensic Laboratory byagaragaje ko amaraso yagaragaye ku mukeka amwe afitanye isano n’aya nyakwigendera Iradukunda andi afitanye isano n’aya Maniriho.

Ibi nibyo Ubushinjacyaha bwashingiyeho busaba Urukiko kwemeza ko iki cyaha gihama Maniriho cyane ko ibyaha Maniriho akekwaho ko yakoze ari impurirane mbonezamigambi, akazahabwa igihano kiremereye kurusha ibindi cyo gufungwa Burundu.

Uru rubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Maniriho Jean de Dieu, rwaranzwe no gusubikwa inshuro nyinshi kuko rwatangiye kuburanishwa mu ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ku wa 21 Mutarama 2021 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, nyuma yo gusubikwa ishuro enye bitewe n’uko hubahirizwaga ingamba zo kwirinda Covid-19.

Maniriho yatawe muri yombi ku wa 05 Ugushyingo, 2020. Urukiko rwategetse ko uru rubanza rwimurirwa ku itariki ya 28 Kamena, 2022 saa tatu za mugitondo.

Yanditswe na Nyirandikubwimana Janviere