Abakristu ba ADEPR Paruwasi ya Kamonyi bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside

Kuri uyu wa 16 Kamena 2022, ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kamonyi, Ururembo rwa Nyabisindu, bufatanije n’abakristu baho ndetse n’inshuti zabo, bibutse abakristu b’iyo Paruwasi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango wo kwibuka

Iki gikorwa cyabereye kuri ADEPR ya Rugarika,ahari n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi muri ADEPR Paruwasi ya Kamonyi.

Solange Mukeshimana warokotse Jenocide yakorewe abatutsi,yatanze ubuhamya bw’inzira ye y’umusaraba muri
Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,ariko avuga ko yayitangiye mu 1993 ubwo yatotezwaga mu ishuri.

Mukeshimana ashimira Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu hakagira abarokoka.

Rev. Nyombayire Gerald umushumba wa Paruwasi ya Jurwe,yifashishije ijambo riboneka muri bibiliya muri YOBU 14:7, yahumurije abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi,abasaba kudaheranwa n’amateka,bagakomeza kwiyubaka.

Yagize ati ” Mwiheranwa n’amateka, nimukomere.”

Yabibukije ko Imana ibakunda, igihugu kibashyigikiye kandi ko n’itorero rizakomeza kubasengera. yanibukije kandi ko abishe muri Genocide yakorewe abatutsi bagomba kwihana.

Rzugana Jean Damascene, yagejeje ikiganiro ku bitabiriye uyu muhango,ni ikiganiro cyateguwe na Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu gifite insanganyamatsiko igira iti ”Twahisemo kuba umwe.”

Yibukije abitabiriye uyu muhango wo kwibuka ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kidasaza, bityo ko abakiyifite bagomba kuyihana.

- Advertisement -

Ati” Niba hari abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bayihane,ariko nibatayihana amategeko azabahana.”

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Rugarika, HIGIRO Pierre Celestin yanenze ababyeyi bakigisha abana ingengabitekerezo ya  Jenoside bazi ko bari kubagira inama y’imibereho,ko nta mibereho y’umugome ibaho.

Ati”Akaroga abana aziko ngo arimo kubaha inama z’imibereho,kandi nta mibereho y’umugoome ibaho.”

Umuyobozi w’Ururembo rwa Nyabisindu Pasitori Nimuragire Jean Marie Vianney,yashimiye abarokotse Jenoside,kubw’imbabazi bahaye ababiciye ubu bakaba banasengana.

Ati”Icyo turagishimira abarokotse Jenoside kubw’imbabazi nyinshi bagize, bakababarira n’abatarabashije kubasaba imbabazi kandi ubuzima bukaba bukomeje.”

Umunyamabanga nshinwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika Umugiraneza Marthe, yavuze ko hari abakristu bakoresheje nabi imirongo yo muri bibiliya bagakora Jenoside yakorewe abatutsi,bityo ko abakristu b’ubu bakwiriye kugira uruhare mu gukora ibyiza.

Yatanze urugero rw’abadiventiste bo mu Ruhango bahagarikaga kwica ku Isabato ariko yarangira bagakomeza kwica.

Ati “Uko rero bageraga igihe cyo gusenga bakibuka ko bari busenge, ariko bavamo bakibuka ko hari ikindi bigishijwe n’ikindi bemeye, bikwereka imbaraga z’amadini.”

Yasabye Abapasiteri bitabiriye uyu muhango wo kwibuka,gukomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo abakristu bayobora bitabire ibikorwa byo kwibuka ntibabibarire bamwe.

Abateguye iki gikorwa cyo kwibuka kandi bahaye inka umwana wagizwe imfubyi na Jenocide yakorewe Abatutsi wo mu muryango w’uwitwaga NYIRIGIRA Vedaste, nk’ikimenyetso cyo kumwereka ko n’ubwo yabaye imfubyi atari wenyine.

Urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi rwa Paruwasi ya Kamonyi mu Murenge wa Rugarika, rushyinguwemo imibiri 128 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi, bibukiwe rimwe n’abo mu Murenge wa Runda 26, ndetse n’abandi 10 biciwe mu Murenge wa Gacurabwenge, bose hamwe ni 164 bibutswe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika UMUGIRANEZA Marthe,yunamira inzirakarengane
Umuyobozi w’ururembo rwa Nyabisindu Past. NIMURAGIRE Jean Marie Vianney, yashimiye abarokotse Jenoside bahaye imbabazi ababiciye
Ruzigana Jean Damascene,ni we watanze ikiganiro cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa IBUKA mu murenge wa Rugarika, HIGIRO Pierre Celestin yanenze ababyeyi bikigisha abana ingengabitekerezo ya Jenoside
Korari Sinzaceceka niyo yaririmbye muri uyu muhango

IDUKUNDA KAYIHURA Emma Sabine / UMUSEKE.RW