Abanyeshuri bazahagararira u Rwanda mu marushanwa y’imibare bizeye intsinzi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Aba banyeshyuri bategerejweho gukemura ibibazo bikomeye isi ifite binyuze mu kwigishwa na AIMS Rwanda

Ikigo Nyafurika cy’icyitegererezo mu bumenyi mu by’imibare na siyansi [African Institute for Mathematical Sciences] AIMS RWAND cyahaye impanuro abanyeshyuri bagiye guhagararira u Rwanda mu bihugu bya Morroco na Norvege, mu marushanwa y’imibare azitabirwa n’abanyeshyuri bo mu bihugu bitandukanye.

Aba banyeshyuri bategerejweho gukemura ibibazo bikomeye isi ifite binyuze mu kwigishwa na AIMS Rwanda

Iki gikorwa cyo kuganira n’aba banyeshuri mbere yo kwitabira amarushanwa, cyabaye kuri uyu wa 21 Kamena
2022, kibera aho ikigo AIMS Rwanda giherereye mu Mujyi wa Kigali.

Ikigo AIMS Rwanda gitoza abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA.

Abanyeshuri bagiye kwitabira aya marushanwa bavuga ko bizeye ko imibare izabafasha kwagura ubumenyi bakabasha gukemura ibibazo bikomeye,ndetse bavuga ko imibare idatinyitse nk’uko benshi bayifata.

Abayo Joseph Desire,umwe mu banyeshuri bagiye kwitabira aya marushanwa yagize ati “Ibi bizongera ukwihangira udushya muri rusange.”

Avuga ko Isi ifite ibibazo byinshi, bityo ko bakeneye ubu bumenyi kugira babikemure.

Biranejeje Niyikiza Lois, umunyeshuri mu cyiciro rusange mu mwaka wa 3 muri Groupe Scoraire Notre Dame de Bon Conseil, atinyura abakobwa bagenzi be ndetse n’abandi batinya imibare muri rusange kuko idakomeye nk’uko bayitafa.

Ati “Ikintu nabwira abo bantu, ino mibare ntago iba ikomeye nta n’ubwo itinyitse ku rwego umuntu yavuga ngo
birakomeye.” Avuga ko agiye guhagararira u Rwanda neza kandi ko intego ari ugutsinda.

Uwatoje aba banyeshyuri, Arun Shanmuganathan, avuga ko yizeye ko aba bana bazahatana ku rwego mpuzamahanga kuko ari abahanga.

- Advertisement -

Ati “Bahuguwe mu gihe kirekire, batoranijwe mu banyeshuri ibihumbi n’ibihumbi bo hirya no hino mu gihugu, biteguye cyane guhatana ku rwego mpuzamahanga.”

Umuyobozi wa Porogaramu yo guhugura abarimu muri AIMS Rwanda , Dr Herine Otieno, avuga ko intego ya AIMS Rwanda ,ari ukubona abahungu benshi n’abakobwa benshi barangiza amashuri yisumbuye bafite amanota meza mu mibare.

Ati “Intego yacu nyamukuru ni ukwigisha, kwiga ndetse no kureba niba abanyeshuri bafite ubumenyi buhagije mu mibare na siyansi mu mashuri yisumbuye. icyo dushaka kubona bitewe n’intego dufite ,ni ukubona abakobwa benshi n’abahungu benshi barangiza amashuri yisumbuye bazi neza imibare na siyansi.”

Yongeraho ko bashaka ko abana bagira ubushake mu kwiga ayo masomo ,nka kimwe mu byateza imbere uburezi, kandi ko imibare na siyansi atari amasomo y’abanyamahanga gusa.

Dr Bernard BAHATI Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESAavuga ko aya marushanwa ari igipimo cyiza cyo kumenya uko abanyeshuri bahagaze mu mibare na siyansi, ndetse ko ari umukoro wa Leta kugira ngo mu gihe kizaza azitabirwe n’abanyeshyuri benshi.

Ati “Ni igikorwa ubwa mbere kidufasha kumenya uko abana bacu bahagaze mu byerekeye imibare na siyansi, ariko ni n’igikorwa na none gishishikariza abana kugira ngo bashyire mu bikorwa ibyo baba barize.”

Akomeza agira ati “Twakwifuje ko ari n’uburyo bwanakoreshwa bari no kwiga, noneho bikagera no ku
banyeshyuri bandi benshi. uwo ni umukoro dufite nka Minisiteri y’Uburezi, nka NESA n’ibindi bigo dukorana.”

Yashimiye AIMS Rwanda yateguye iki gikorwa kuko kiri mu bifasha kumenya uko abana bahagaze, akaba ayishimira ko aya marushanwa yahereye imbere mu gihugu none akaba ageze ku rwego mpuzamahanga.

Aba banyeshuri bagiye kwitabira aya marushanwa ni abahanga mu mibare, batoranijwe mu byiciro bitatu, aho
abahatanye muri rusange bari ibihumbi 20,229 hagatoranywamo 12 gusa.

Bari mu matsinda abiri, 6 bazitabira amarushanwa azabera mu gihugu cya Morroco yatangiye kuwa 19 akazageza kuwa 28 muri uku kwezi, naho abandi 6 bazitabira amarushanwa azabera muri Norvege kuva taliki 6 kugeza taliki 16 Nyakanga 2022.

Basabwe kuzahagararira u Rwanda neza, dore ko ari igihugu gisanzwe gifite isura nziza mu ruhando mpuzamahanga, ndetse n’abazabaherekeza bibutswa kubitaho.

Uwatoje aba banyeshyuri, Arun Shanmuganathan avuga ko bazahatana ku rwego mpuzamahanga
Aba banyeshuri basabwe kwigirira icyizere muri aya marushanwa
Dr Bernard BAHATI Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA.
Umuyobozi wa Porogaramu yo guhugura abarimu muri AIMS Rwanda , Dr Herine Otieno

IDUKUNDA KAYIHURA Emma Sabine / UMUSEKE.RW