UPDATED: Abarenga 1000 bishwe n’umutingito wabereye muri Afghanistan

UPDATED: Umutungito ukomeye wabaye muri Afghanistan, hamaze kubarurwa abantu 1000 wahitanye. Iyi mibare BBC dukesha iyi nkuru yayibwiwe na Leta y’aba Taliban.

Inzu zibarirwa mu magana zasenyutse

Amafoto agaragaza inkangu ndetse n’inzu zasenyutse zigwa ku bantu mu Ntara ya Paktika iri mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu.

Hibatullah Akhundzada, Umuyobozi w’umu-Taliban avuga ko inzu amagana zasenyutse ndetse bikaba bishobora kongera imibare y’abahitanywe n’umutingito.

Ukuriye itumanaho mu Ntara ya Paktika witwa Mohammad Amin Hazifi, yabwiye BBC ko abantu 1000 babaruwe mu bapfuye, abanda 1,500 bakomeretse.

Itsinda ry’abatabazi rikomeje gushakisha ababa bakiri bazima cyangwa abapfuye bagwiriwe n’ibinonko by’inzu zasenyutse.

 

INKURU YABANJE: Umutingito ukabije wari ku kigero cya 6.1 wibasiye uburasirazuba bwa Afghanistan uhitana abasaga 300 abandi 600 barakomereka.

Afghanistan abantu 280 bishwe n’umutingito

Ni umutingito wibasiye iki gihugu mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu,tariki 22 Kamena 2022, aho wibasiye cyane mu birometero 44km uvuye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Umujyi wa Khost mu Ntara ya Paktika.

- Advertisement -

Amakuru atangwa n’ibiro ntaramakuru bya Afghanistan Bakhtar News Agency avuga ko uyu mutingito wasenye amazu atari make ndetse n’inkomere zirenga 600.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Afghanistan, Bilal Karimi mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Mu ijoro ryacyeye umutingito wibasiye uturere tune tw’Intara ya Paktika, wishe abantu abandi amagana bakomeretse ndetse wasenye n’amazu atari make.”

Nyuma y’uko uyu mutingito ubaye ubutabazi bw’ibanze bugizwe n’imiti n’ibiribwa bwahise bwoherezwa muri iyi ntara kugirango barengere aba baturage, imibare y’abahasize ubuzima n’abakomereka ishobora kwiyongera kuko hakiri abagishakishwa.

Amakuru atangwa n’ikigo cya European Mediterranean Seismological Centre avuga ko uyu mutingito wanageze mu bindi bice bya Pakistan n’Ubuhinde ndetse n’umurwa mukuru Kabul wa Afaghanistan nubwo ho nta mibare y’’abagizweho ingaruka n’uyu mutingito.

Mu myaka 10 ishize abantu barenga 7,000 bamaze kwica n’umutingito muri Afaghanistan, byibura buri mwaka abantu 560 bicwa n’umutingito nk’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe ubutabazi bubigaragaza.

Uyu mutingito wibasiye Afghanistan mu gihe iki gihugu kitorohewe n’ibibazo by’ubukungu biterwa n’intambara.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW