Kuri iki Cyumweru, ni bwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, n’itsinda ryose riyobowe na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru, Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yafashe urugendo rwerekeza muri Sénégal ariko iciye mu Bubiligi.
Amavubi yahagurutse mu Rwanda Saa tanu z’amanywa, ica mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi aho bahageze Saa Kumi n’imwe z’amanywa mu rugendo rwamaze amasaha atandatu.
Ikipe ikigera i Dakar, yakiriwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu n’Abanyarwanda basanzwe bahatuye.
Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga, yavuze ko yishimiye kwakira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, mu gihugu cya Sénégal.
Ati “Ni ibyishimo kuba twakiriye Amavubi hano. Ni ishema iteka kubona Abanyarwanda baje hano, by’umwihariko kubakirira hano. Amavubi burya nabo ni Abambasaderi hano. Kuba Abakinnyi bakiriwe n’abandi Banyarwanda baba ni iby’agaciro kuko ni icyerekana ko Abanyarwanda batajya bata umuco.”
Ambasaderi yakomeje avuga ko bitarangiriye kwakirira Amavubi ku kibuga cy’Indege gusa, ko ahubwo bazanaza gufana ikipe y’Igihugu.
Ati “Abanyarwanda ba hano ntabwo ari benshi cyane, ariko abahari bazaza bose ntawe uzasigara. Baratwijeje. Ni urugamba nk’urundi.”
Yongeyeho ko Sénégal ari igihugu gikomeye muri Siporo ndetse kandi kibyubahirwa. Ni Igihugu cyisanga mu bice bitandukanye bya Siporo.
Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga, yongeyeho ko n’ubwo Sénégal ari yo ibitse igikombe cya Afurika giheruka, n’u Rwanda rukomeye kandi muri Siporo byose biba bishoboka.
- Advertisement -
Ati “Muri Siporo byose birashoboka. Umuntu ashobora kuba afite ibyo akurusha ariko ishyaka rikaba ryaba itundukaniro. Ni iya Mbere muri Afurika ariko birashoboka. Uko nabonye Amavubi, nitwitegura neza, tukagira n’ishyaka birashoboka. Icyo nabwira Abanyarwanda bari hano tuzaze turi benshi.”
Umukino wa Mbere muri iri tsinda (L) u Rwanda rwanganyije na Mozambique 1-1, mu gihe Sénégal yatsinze Bénin 3-1.
UMUSEKE.RW