Igikomangoma cy’ubwami bw’Ubwongereza, Charles Philip kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Kamena 2022, yagiriye urugendo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange aho yasuye Umudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge uzwi nka “Mbyo Reconciliation Village”.
Ni urugendo yafashe nyuma yo guhura na Perezida wa Reubulika w’u Rwanda ndetse agasura urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, aho yunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri twitter yagaragaje ko kwibuka inzirakarengane zishwe zizira uko zavutse ari ingenzi.
Yagize ati “Turibuka inzirakarengane zose zo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Urwibutso rwa Kigali, ruruhukiyemo abasaga 250,000 muri miliyoni b’inzirakarengane za Jenoside.”
Prince Charles nyuma yo guhura Perezida Paul Kagame yerekeje mu Murenge wa Nyamata, aho yasuye urwibutso rwa Jenoside rw’i Nyamata, mu Karere ka Bugesera.
Kuri uru rwibutso, yasobanuriwe amateka ya Jenoside yaranze aka Karere by’umwihariko muri uyu Murenge uru rwibutso ruherereye, yunamira Abatutsi barushyinguyemo.
Igikomangoma cyari kumwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard. Yanditse mu gitabo cy’abashyitsi nyuma yo gusura urwo rwibutso.
Ku rwibutso rwa Nyamata, yavuze ko abari bahungiye ku rusengero rwa Nyamata bari bizeye ko ari ahantu ho guhungira ni ubwo bahasize ubuzima.
Kuri twitter yagize ati “Muri Jenoside yo mu 1994, abantu babarirwa mu 10.000 bari bateraniye ku rusengero rwa Nyamata, bari bizeye ko ari ahantu ho hatekanye.”
- Advertisement -
Yakomeje ati “Ubu urusengero rwahindutse rumwe mu nzibutso esheshatu zo ku rwego rw’igihugu mu Rwanda, abasaga 45, 000 barushyinguyemo.”
Nyuma yagiye mu Murenge wa Mayange, mu Mudugudu wa Mbyo, “Umudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge”.
Muri uwo Mudugudu, Prince Charles yagize ati “Ari abakoze Jenoside ndetse n’abayirokotse bafite ubuhamya bubabaje bwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Imidugudu y’Ubwiyunge harimo n’uwa Mbyo, ufasha kubaka kwigira gukenewe mu Rwanda, gusiga amateka y’ibyabaye hanyuma sosiyete ikabana hamwe kivandimwe.”
Prince Charles yakirijwe imbyino iranga umuco nyarwanda, maze arizihizwa.
Yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Kamena 2022, aho yitabiriye inama ya CHOGM2022.
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW