DRC: Abasirikare batanze amaraso yo gufasha bagenzi babo barasiwe ku rugamba 

Ubwo kuri kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Kamena 2022, Isi yizihizaga umunsi wahariwe gutanga amaraso,abasirikare basaga 500 bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru , by’umwihariko mu mugi wa Goma bafashishije amaraso bagenzi babo bakomerekeye ku rugamba.

Abasirikare batanze amaraso bavuga ko batabihatiwe ari umutima wo gutabara bagenzi babo barashwe na M23

Iki gikorwa cyibaye mu gihe kugeza n’ubu mu Burasirazuba bwa Congo, gushyamirana hagati y’umutwe wa M23 n’igisirikare cya Leta,FARDC bikomeje,ndetse kuri ubu abaturage babarirwa mu 90000 bamaze kuva mu byabo.

Lieutennent Semasaka  Bahati Jean Calude, uri mu ngabo za Congo, ni umwe mu batanze amaraso ku bwo kurengera bagenzi be barasiwe ku rugamba bahanganyemo na M23, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gutanga amaraso ku bushake bwe, kugira ngo atabare bagenzi be.

Yagize ati “Nyatanze kugira ngo afashe bagenzi banjye babasirikare kuko bari ku rugamba. Ubu ndumva meze neza.Gutanga amaraso ni iby’ingenzi kuko ari byiza gufasha bagenzi bacu.”

Uyu musirikare yavuze ko mu kuyatanga batabihatiwe n’ubuyobozi ahubwo agasaba n’abaturage gutanga amaraso ku bwinshi.

Liliane Bwiza , ni umuhuzabikorwa wo gutanga amaraso muri Kivu y’Amajyaruguru, yashimiye ingabo za Leta zitanze , avugako igikorwa bakoze ari icy’ubumuntu.

Yagize ati “Mbere na mbere ndashimira abemeye gutanga amaraso . Ni igikorwa cyiza cy’urukundo, ni igikorwa cyerekana ubufatanye budasanzwe .Abasirikare bemeye kwitanga mu gucungura bagenzi babo, mu by’ukuri rurashimira ubuyobozi bw’Intara bwatumye iki gikorwa kigenda neza.”

Visi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Komiseri Jean Romuald Romy Ekuka Lipopo ,wari muri uyu muhango,yahamagariye abandi basirikare n’abapolisi kwitanga bagafasha bagenzi babo.

Yagize ati “Gutanga amaraso birakiza, gutanga amaraso birafasha,gutanga amaraso ni ugutanga ubuzima.Ndasaba ko mwakomeza kugira uwo mutima mwiza nk’uko muwusanganywe , agafasha bene wanyu bakomerekeye ku rugamba.”

- Advertisement -

Ikigo gishinzwe  gutanga amaraso mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, CPT(Centre Provinciale transfusion sanguine), gitangaza ko muri iyi Ntara abagera kuri 29500 batanze amaraso, akaba yarafashije abasaga 30000.

Muri uku gutanga amaraso kandi kwitabiriwe n’urubyiruko ,abapolisi n’abasirikare bose hamwe bagera ku 1000.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW