Goma: Mu basirikare ba FARDC baguye ku rugamba harimo abavugaga Ikinyarwanda

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Mu bapfuye harimo Colonel Mushagalusa Birumana wa bataillon 3408

Ku wa Gatanu igisirikare cya Congo, FARDC cyasezeye mu cyubahiro ku mirambo y’abasirikare bagera ku 10 baguye ku rugamba bamazemo iminsi bahanganye n’inyeshyamba za M23.

Mu bapfuye harimo Colonel Mushagalusa Birumana wa bataillon 3408

Yari amarira ku bagore babo, n’abantu bo mu miryango yabo, abasirikare bakuru mu ngabo za Congo n’izicungayo amahoro za MONUSCO bafashe mu mugongo ababuze abantu babo.

Umuhango wo gusezera kuri bariya basirikare wabereye i Goma.

Umunyamakuru wigenga ukorera mu Burasirazuba bwa Congo, Baraka Heritier washyize amashusho kuri Twitter ye, yabwiye UMUSEKE mu kiganiro twagiranye ko bariya basirikare bavuye muri Rutshuru na Nyiragongo.

Baraka avuga ko nubwo byatangajwe ko hapfuye abasirikare bagera ku 10, imirambo itatu niyo yerekanywe ndetse inasezerwaho bwa nyuma.

Abagera kuri babiri mu bapfuye ni abo mu moko avuga Ikinyarwanda aba muri Congo, bakaba ari Col Bitwenge Ruvusha Alex wa bataillon ya 1303 yapfiriye ahitwa Rugari, ni Umunyekongo ukomoka i Minembwe, Dr Butsitsi na we ni Umukongomani ukomoka i Rutshuru.

Abasirikare bakuru ba Congo n’Abapolisi bakuru baje gufata mu mugongo abagize ibyago

Undi musirikare wasezeweho bwa nyuma nk’uko Baraka yabibwiye UMUSEKE ni Colonel Mushagalusa Birumana wa bataillon 3408 we yapfiriye i Kibumba, akaba akomoka muri Kivu y’Epfo, ahitwa Shubunda ni uwo mu bwoko bwitwa Shi.

Imirwano ikomeye cyane yatangiye kumvikana mu bice bitandukanye byegereye umugi wa Goma mu Cyumweru gishize, ariko ingabo za Leta ya Congo n’abo zifatanya na bo zibasha gusubiza ibintu mu buryo.

Ibice bya Rutshuru na Nyiragongo muri Kivu ya Ruguru ubu biratekanye, ndetse amakuru avuga ko abaturage bari bahunze imirwano batangiye gusubira mu ngo zabo.

- Advertisement -
Abasirkare bapfuye bagera ku 10 ariko abasezewe ku mugaragaro ni batatu

AMAFOTO @Justin KABUMBA /Twitter

UMUSEKE.RW