Guverineri Gasana yasanishije Perezida Kagame no kwigira kw’Abanyarwanda

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel yagaragaje ko ubutwari Perezida Paul Kagame yagize abohora Igihugu butahagaze ku rugamba rw’amasasu ahubwo bwanakomereje ku rw’iterambere no kwigira kw’Abanyarwanda.

Mu rugendo berekeza i Gikoba, ahari indake yabayemo Perezida Paul Kagame mu gihe yari ayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Kamena, 2022 ubwo mu Karere ka Nyagatare hatangizwaga icyumweru giteguza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28 usanzwe wizihizwa ku wa 4 Nyakanga buri mwaka.

Buri tariki ya 4 Nyakanga, Abanyarwanda bizihiza isabukuru yo kwibohora bazirikana ubutwari bw’ingabo za RPA zari iza FPR-Inkotanyi, ziyemeje gufata intwaro zikarwanya leta yakoraga Jenoside zikayihagarika mu 1994, ari nabwo zashyizeho Guverinoma y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Ni icyumweru cyabanjirijwe n’urugendo ruva kuri Stade nshya ya Nyagatare rugera i Gikoba ahari indaki Umukuru w’Igihugu yifashishije mu gutegura urugamba rubohora Igihugu.

Akarere ka Nyagatare gafite umwihariko wo kuba ari hamwe hatangirijwe urugamba rwo kubohora Igihugu by’umwihariko mu gace ka Kagitumba haje kwiyongeraho n’utundi duce twa Gikoba, Shonga na Mulindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, yavuze ko aka Karere kamaze kugera kuri byinshi kabikesha ubuyobozi bwiza.

Yagize ati “Mu myaka 28 twibohoye twageze kuri byinshi tubikesha imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wanayoboye urugamba rwo kubohora igihugu.

By’umwihariko ndagira ngo nshimire ko Akarere kacu kashyizwe mu Turere twunganira Umujyi wa Kigali, bigatuma duhabwa  ubushobozi  budufasha kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda hano mu Mujyi iduhuza n’utundi turere n’ibindi b’Ibihugu by’abaturanyi, bikaba byaratumye duhabwa icyanya cy’inganda cyizatuma habaho guhanga imirimo ku buryo buhoraho.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel yavuze ko ibikorwa bya Perezida Kagame wagize uruhare rukomeye mu kubohora igihugu magingo aya bikivugira mu rugamba rw’iterambere.

- Advertisement -

Yagize ati “Kuva habaho igitekerezo cya FPR-Inkotanyi kuva urugamba rutegurwa, rukorwa rusozwa, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, hose arubamo kandi ukabona ubutwari bwe.”

Yakomeje ati “Ntabwo ushobora kuvuga amateka y’Inkotanyi, ntaho utamubona. Ni nk’uko uyu munsi iyo atangiye kuvuga kwigira uramubona, twavuga agaciro ukamubona, wavuga amahitamo yacu y’uko twahisemo kuba umwe, gutekereza kwagutse, kubazwa inshingano ukamubona. Wavuga itorero ukamubona, hose hose ukamubona. Kwibohora bivuze iki uyu munsi, kwibohora ni ubuzima.”

Guverineri Emmanuel Gasana, Intumwa za rubanda, abayobozi b’inzego z’umutekano, na Mayor Gasana Stephen bari kumwe n’abaturage mu rugendo

 

Kwibohora kuragaragara …

Mu buhamya butangwa na bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyagatare, bagaragaza ko ibikorwa bigaragaza kwibohora kw’Abanyarwanda byivugira.

Nikuze Anne Marie yagize ati “Abanyarwanda babohowe ku mateka yacu yari agizwe n’imiyoborere mibi, yarangwaga n’ivanguramoko, ubusumbane mu Banyarwanda, ariko uyu munsi tukaba twubakiye kuri ndi Umunyarwanda. Uyu munsi Igihugu cyacu cyubatswe n’urukuta rw’amatara, imihanda ya kaburimbo, buri munyarwanda afite inka kugira ngo umwana agubwe neza, uyu munsi nu byinshi twavuga.”

Iki cyumweru aho cyatangirijwe hafite umwihariko wo kuba ari ho hari indake Perezida Kagame yifashishaga gupangiramo urugamba rubohora Igihugu.

Ni mugace kitwa Gikoba, ahazwi nko kuri santimetero mu Murenge wa Tabagwe. Ni  mu gace gato kangana na kilometero zirindwi z’ubutambike n’enye z’ubuhagarike, hafi yo  ku mupaka wa Uganda Kiswe Santimetero bitewe n’uko leta yakitaga, kagizwe n’uduce twa Tabagwe, Gishuro, Kaborogota, Gikoba, Shonga, Ndego n’igice gito cya Karama.

Muri Santimetero harimo indake ya Gikoba ifite metero ebyiri umanutsemo hasi, n’ebyiri z’intambike.

Iyi ikaba yari irimo akameza n’intebe Perezida Kagame yifashishaga mu gupanga neza urugamba, hirya gato uhasanga aho abayobozi b’ingabo bicaraga ubwo bazaga guhabwa amabwiriza.

Muri Santimetero kandi uhasanga umusozi wa Shonga uri hejuru cyane ahitegeye indi misozi yari igose Sentimetero, iriho n’imbunda z’umwanzi.

Iyo misozi ni Mabare, Bushara 1, Kabuga, Mutojo, Nyamirama, Bushara 2, Kentarama na Nyabihara.

AMAFOTO@ Twitter y’Akarere ka Nyagatare

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW i Nyagatare