Huye: Hasobanuwe impamvu kwishora mu biyobyabwenge byangiza ubuzima

Ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022, mu Karere ka Huye, hasozwa icyumweru cyahariwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge,Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima,RBC,cyasobanuye kwishora mu biyobyabwenge, byangiza ubuzima bw’umuntu,uwigeze kubikoresha yatangarije UMUSEKE ko yabonye ingaruka zo kubikoresha.

Inzego zirandukanye zasabwe uruhare mu guhangana n’ibiyobyabwenge

Ni umuhango wabereye mu Kigo gisanzwe  kivura kinasubiza mu buzima busanzwe ababaswe n’ibiyobyabwenge, Huye Isange Rehabitation Centre, giherereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Uwimana Beata, ni umubyeyi w’abana babiri,atuye mu Karere ka Nyanza. Ni umwe mu bavuwe na Huye  Isange Rehabitation Centre, yari yarabaswe n’ikiyobyabwenge cy’inzoga.

Yabwiye UMUSEKE  ko ubwo yari imbata y’inzoga nta gaciro muri sosiyete ariko kuri ubu yishimira ko yongeye kugirirwa ikizere ndetse akagarura ubuzima nyuma yo kuvurwa.

Yavuze ko mbere yo kujyanwa kuvurwa, yahoraga mu nzoga, bigatuma ahorana intonganya mu muryango ndetse no mu bandi.

Yagize ati “Mbere nari meze nabi cyane, nari umuntu w’umusinzi nakoreshaga ikiyobyabwenge cy’inzoga.Nari umuntu w’umusinzi, ngahera mu gitondo nywa inzoga nkageza nimugoroba.Nageze hano muri Isange mfite ibiro 35(35kg) ariko ubu mfite 50kg birenga.”

Yakomeje ati “Nageze hano baramfasha, baranyegera, baranganiriza,  igihe kigeze biba ngombwa ko ntaha. Gahunda zose gukoresha , ndazikoresha. Ubu ndi hanze, ngaruka gufasha abantu bafite ikibazo cy’ihungabana. Nabwiye umuganga nti ese umuntu afashe kamwe nkaryama hari ikibazo , umuganga agerageza kutubwira ngo kamwe ntikabaho.”

Uyu mubyeyi ajya kuzanwa mu kigo ku bwe ntiyemeraga ko afite ikibazo ndetse yiyumvishaga ko ahatiwe kuza muri icyo kigo.

Yakomeje agira  ati “Umuryango wanjye wanzanye aha ntemera ko ndawaye, bambwira ngo ese waretse inzoga, nkababwirango ese inzoga zibatwaye iki? Ariko mu by’ukuri nari meze nabi.”

- Advertisement -

Yavuze ko  muri iki kigo  buri muntu aba afite umuntu umwitaho, ushinzwe kumuganiriza mu bijyanye n’imitekerereze.

Yagiriye inama abandi bagikoresha ibiyobyawenge kubireka kuko byangiza ubuzima bw’umuntu.

Umuyobozi wa Huye Isange Rehabitation centre,Rwagatare Patrick, yasabye imiryango kudaha akato abahuye no kubatwa n’ibiyobyabwenge ahubwo bakerezwa ibigo by’ubuzima.

Rwagatare asobanurira UMUSEKE icyo umuntu uzanywe mu kigo akorerwa yagize ati “Icyingenzi umuntu akorerwa akinjira aha, ni uko tumusuzuma mu buryobwimbitse, kugira ngo turebe igihe yatangiye akoresha ikiyobyabwenge kimwe cyangwa byinshi, tukareba muri ibyo  byose ni ikihe kimubangamiye, arifuza kubisohokamo gute? Niba ari umuntu ugeze mu buryo bwo kubihagarika burundu cyangwa yabasha kubigenzura.”

Yakomeje ati “Ikindi gikomeye mu gukurikirana aba bantu, dukorana bya hafi n’imiryango yabo, tukanayisobanurira. Kuko akenshi umuryango wagize ikibazo  nk’iki hari igihe batekereza ko ibyamubayeho ari ibyo yigira cyangwa  bakumva ko iyo ageze hano agiye kumyura mu cyuhagiro, tunababwira ko gusubirwa bishoboka, ahubwo biri muri urwo rugendo.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ,ushinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge,Ndacyayisenga Dinamond, yavuze ko abenshi bari kubatwa n’ikoreshwa ry’ibiyobwenge ari abakiri bato nubwo n’abakuru  babatwa nabyo, asaba imiryango kujya iba hafi y’abana babo.

Yagize ati “Turahamagarira umuryango kwita ku bana babo kuko ntabwo ari ikintu cyo kwishimira kubona umwana muto ashobora kwiyahura, ntabwo ari ikintu kiza kubona umuntu atakaza ubuzima ukabona ni ikintu gisanzwe. Tugomba guhamagarira abantu kugira ngo bagire uruhare bagira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rihagarare .”

Yakomeje ati “Ariko nyuma y’ibyo,turimo turabwira abantu ngo nyuma yo kubikoresha hari ikizere kuko dufite uburyo bwinshi bwashyizweho ,leta yashyizeho uburyo bwiza bw’ubuvuzi  bwegereye umuturage.”

Yasabye ko imiryango ifite abantu babaswe n’ibiyobyabwenge , yajyanwa mu bigo , agatangira kuvurwa.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima yo mwaka wa 2019 , igaragaza ko Abanyarwanda 5 bafite ikibazo cyo mu mutwe harimo no kubatwa n’ibiyobyabwenge,ari bo bagana serivisi z’ubuvuzi.

Ikigo Huye Isange Rehabitation Centre, kimaze gutanga ubuvuzi kubabaswe n’ibiyobyabwenge birimo urumogi , inzoga, n’ibindi basaga 4000 bo mu Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byo muri Afurika.

Muri abo 4000 harimo umuntu umwe wavuwe kubatwa n’imikino y’amahirwe.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW i Huye