Ingengo y’imari 2022-2023:  Asaga miliyari 1,200Frw azakoreshwa mu iterambere ry’umuturage

Kuri uyu wa Kane, Inteko Ishinga Amategeko yagejejweho umushinga w’itegeko ukubiyemo ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2022-2023, igizwe n’asaga miliyari 4,658.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yagejeje ku Badepite ingano y’ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka 2022-2023

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yabwiye Abadepite, ko amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere  no mu ishoramari rya Leta azagera kuri Miliyari 2,073.3 Frw angana na 44.6% by’Ingengo y’imari yose.

Amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 2,585.1 Frw angana na 55.4% by’ingengo y’imari yose.

Inkingi igamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu budaheza bushingiye ku rwego rw’abikorera, ubumenyi n’umutungo kamere w’igihugu yagenewe Miliyari 2,723.5Frw angana na 58.5% by’Ingengo y’Imari yose.

Ibikorwa bikubiye mu nkingi yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage byagenewe amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 1,227.7 angana na 26.4% by’Ingengo y’Imari yose y’umwaka wa 2022-2023.

Dr Ndagijimana yavuze ko ingengo y’Imari igera kuri miliyari 707.1Fwr angana na 15.2% izakoreshwa mu bikorwa bikubiye mu nkingi y’imiyoborere myiza.

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 2,654.9 Frw angana na 57% by’Ingengo y’imari yose.

Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 906.9 Frw angana na 19.5% by’Ingengo y’imari yose.

Inguzanyo z’amahanga zizagera kuri Miliyari 1,096.7Frw  angana na 23.5% by’ingengo y’imari yose.

- Advertisement -

Ingengo y’imari izaba yiyongereyeho agera kuri Miliyari 217.8Frw angana na 5% ugereranyije na Miliyari 4,440.6Frw  yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2021-2022.

Umutwe w’Abadepite umaze kumva ibisobanuro bya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi wemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2022/2023.

Ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yabwiraga Abadepite amafaranga ari mu ngengo y’Imari

UMUSEKE.RW