Kamonyi: Mgr Musengamana yasabye abanyeshuri kurangwa n’ubumenyi bufite uburere

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Musengamana Papias yasabye ababyeshuri kurangwa n'ubumenyi bufite uburere

Ubwo Ishuri Ste Bernadette ryizihizaga isabukuru ry’imyaka 40 rimaze rishinzwe, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Musengamana Papias yasabye abarererwa muri iki kigo  kugira ubumenyi bufite uburere kuko ariho ibintu byose bishingiye.

Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Musengamana Papias yasabye ababyeshuri kurangwa n’ubumenyi bufite uburere

Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Musengamana Papias wari umushyitsi mukuru muri uyu munsi, avuga ko hari bamwe mu banyeshuri bacurika cyangwa bitiranya ubumenyi n’iterambere rigezweho.

Musenyeri yavuze ko kuba umunyeshuri afite ubumenyi buri ku rugero rwo hejuru ariko adafite uburere yahawe n’ababyeyi, n’abarezi nta bumuntu aba afite.

Yagize ati: “Nta handi dukura ubuhanga n’ubumenyi uretse ku Mana, ibi ntabwo mwabigeraho mudafite  uburere.”

Yavuze ko usibye ubumenyi bahabwa, abanyeshuri bagomba kumva no kumvira bakamenya gutandukanya ikibi ni cyiza.

Kaze Ikirezi Armand wiga  mu mwaka wa 3 avuga ko bamwe mu banyeshuri bakururwa cyane n’ibyandikwa ku mbuga nkoranyambaga ibyinshi bakabifata nk’ukuri 100%.

Ati: “Hari abumvira ibisohoka  mu ikoranabuhanga kuruta ibyo abarimu babigisha.”

Kaze yagiriye inama ababyeshuri bagenzi be, ko uburere bahabwa  bugomba gufata umwanya wa mbere mu mibereho yabo ya buri munsi.

Umuyobozi w’Ishuri Sainte Bernadette Majyambere Jean d’Amour yavuze ko  mu bumenyi batanga hiyongeramo no kwita kuri roho z’abanyeshuri kugirango bakure bazi guhitamo ibibafitiye akamaro kurushaho.

- Advertisement -

Ati: “Ikoranabuhanga n’undi mwarimu ukomeye, rifite ibyiza byaryo rikagira n’ibibi, inshingano zacu ni ukubigisha no kubazamurira imyumvire.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère avuga ko  uruhare rw’uburezi n’uburere bw’idini Gatolika ari ingenzi, kuko imitsindire  y’ababyigamo iri ku gipimo gishimishije ku rwego rw’Akarere.

Muri uyu muhango  Umushumba  wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Musengamana Papias yahaye isakaramentu, umubatizo akomeza abanyeshuri bahiga.

Ishuri ryisumbuye rya Sainte Bernadette ryatangiye mu mwaka wa 1982 icyo gihe ryari rifite abanyeshuri 50 ubu rikaba ryigamo abanyeshuri 1,500.

MUHIZI ELISÉE/UMUSEKE.RW