Kayonza: Inzego zitandukanye zasabwe ubufatanye mu guhashya abahohotera abana

Umunsi w’umwana w’umunyafurika ku rwego rw’akarere ka Kayonza wizihirijwe mu murenge wa Nyamirama mu Kagari ka Shyogo, hagaragajwe ibibazo bikibangamiye abana birimo guterwa inda imburagihe, guta ishuri no gukoreshwa imirimo ivunanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yasabye inzego zitandukanye guhangana n’abahohotera abana

Umunsi w’umwana w’umunyafurika wizihizwa tariki 16 Kamena buri mwaka washyizweho ugamije guteza imbere uburenganzira bw’umwana, bwari bukomeje kubangamirwa hirya no hino.

Kuri iyi tariki hazirikanwa abana b’abanyeshuri bishwe ubwo bari mu myigaragambyo mu Gihugu cya Afurika y’epfo mu mwaka wa 1976. Kuva mu mwaka wa 1991 iyi tariki yagizwe mpuzamahanga yo kuzirikana umwana w’Umunyafurika.

Kuri uyu wa 16 Kamena 2022 ibi birori mu Karere ka Kayonza byizihijwe bifite insanganyamatsiko igira iti “Turengere Umwana, Twubake ejo heza.”

Binyuze mu mbyino, imivugo n’indi mikino, abana bo mu Karere ka Kayonza, bagaragaje ibibazo bakunda guhura nabyo birimo kwitwa amazina abatesha agaciro ndetse n’urugamba Leta y’u Rwanda ikomeje kurwana kugira ngo imibereho yabo igende neza.

Abangavu babyaye imburagihe bahawe ibikoresho byiganjemo iby’isuku n’ibyo mu gikoni byo kubafasha mu buzima bwa buri munsi, batanga ubuhamya ko n’ubwo uburenganzira bw’umwana bwimakajwe ariko hari ababyeyi bakijujubya umwana wabyaye imburagihe.

Igiraneza Kevine wo mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama yabyaye akiri muto, yabwiye UMUSEKE ko mbere abana bavukiraga mu rugo bitwaga “ibinyendaro ariko bikaba bitakiriho.”

Ati “Kuko rero hatakiri ikinyendaro, umwana wese ni umwana, yaba abyawe n’ababyeyi bombi babana cyangwa batabana, ni umwana.”

Igiraneza avuga ko ariya mazina yitwaga abana yagiraga ingaruka ku mikurire yabo “Umwana yumvaga nta gaciro afite bigatuma mu gihe ari mu bandi bana yiheba.”

- Advertisement -

Umwe bangavu wabyaye afite imyaka 17, ubu akaba afite umwana wujuje amezi 10 avuga ko hari ababyeyi bakijujubya abana babyariye iwabo.

Ati “Iyo ubyaye uri umwana w’umukobwa ntawukwitaho, hari n’abatorongera bakagenda kubera ko iwabo babajujubije.”

Rwiririza Augustin ni umuturage wo mu Kagari ka Gikaya mu Murenge wa Nyamirama avuga ko umunsi nk’uyu usobanuye kutabangamira abana, bagashyirwa mu ishuri, kutarereshwa inkoni no kubarinda imirimo ivunanye.

Uyu musaza avuga ko umwana wabyaye imburagihe adakwiriye gutotezwa kuko aba abyaye umwana ujya mu bandi.

Yagize ati“Ugize amahirwe ukabona uwo mwuzukuru atanamutaye uramurera kuko aba ari umwana wawe, abantu bafite imyumvire yo guheza abangavu babyaye imburagihe baba bakwiriye kubyihana.”

Frank Mugabo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango utegamiye kuri Leta ariko ufatanya na Leta witwa BENISHYAKA, ukora ibikorwa by’iterambere mu bidukikije no mu burezi mu Karere ka Kayonza yabwiye UMUSEKE ko kurengera umwana bisobanuye kubahiriza uburenganzira bwe, kugira ngo ntahohoterwe.

Umuryango BENISHYAKA ufite umushinga ukorana n’abana n’urubyiruko mu bigo 10 by’amashuri mu Karere ka Kayonza, uterwa inkunga n’umuryango wa Vi Agroforestry ukomoka muri Sweden aho abana bigishwa gukora uturima tw’igikoni, gutera ibiti, kugira isuku no kwigishwa imihindagurikire y’ikirere mu rwego rwo kubakundisha ibidukikije.

Mugabo avuga ko umwana afite uburenganzira bwo kwiga, kuvuzwa, kuba mu muryango, kuticwa n’inzara no kurindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Ati “Iyo tuvuze uburenganzira bw’umwana ni ukuvuga ngo umwana kumurinda ibintu byamuhungabanya byose.”

Avuga ko mu Karere ka Kayonza uburenganzira bw’umwana n’ubwo buhari ariko buhubanganywa kuko hakiri abana bata ishuri, abarindishwa inyoni mu mirima ndetse n’abana baterwa inda imburagihe.

Ati “Ugasanga mbese abana uburenganzira bwabo ntabwo bwubahirijwe neza, ibi bintu ntabwo ari ibya Leta gusa, turasaba abantu bose babifitemo uruhare, ababyeyi, abarezi hamwe n’abana twese dukomeze dusenyere umugozi umwe turebe ngo umwana ntagize ikimuhungabanya, uburenganzira bwe burabumbatiwe neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko ibibazo birimo guterwa inda imburagihe kw’abangavu bizaranduka mu gihe habaye ubufatanye bw’ababyeyi n’izindi nzego.

Ati“Hakenewe ubufatanye bw’umubyeyi, umurezi ndetse n’ubw’umuyobozi kugira ngo iki kibazo tubashe kukirandura, kandi iyo urebye ingamba zihari mu bufatanye tubona uruhare rwabo rushobora kugira icyo rutanga.”

Meya Nyemazi akomeza avuga ko habaye ibiganiro n’amadini n’amatorero n’imiryango ya sosiyete sivile kugira ngo habeho ubukangurambaga ariko hejuru y’ubukangurambaga, habeho no kugenzura ko ibyemeranijwe bishyirwa mu bikorwa.

Ati ” Ikibazo cy’abana baterwa inda imburagihe dusaba ko habaho ubufatanye bw’ababyeyi, usanga imiryango imwe n’imwe ihishirana kuri iki cyaha, bakavuga bati “umwana wamuteye inda batagirana ibibazo n’indi miryango.”

Akomeza agira ati “Hakaba habaho ubundi bwumvikane bakaba banatanga amafaranga muri iyo miryango ariko ibyo ntabwo bituma byorohereza ubutabera kugira ngo ba bantu babashe gukurikiranwa.”

Yasabye abana kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima no ku bukungu bw’igihugu.

Abitabiriye ibi birori babwiwe ko umuntu utera umwana inda, umukoresha imirimo ivunanye ari inyangabirama kuko aba abangamiye ahazaza he.

Mu Karere ka Kayonza mu mwaka wa 2021 habaruwe abangavu babyaye imburagihe 161 ni mu gihe 133 muri bo batarasubira mu ishuri.

Abana bo mu bigo by’amashuri bitandukanye bitabiriye umunsi mukuru wabagenewe

Ababyeyi basabwe kudahishira abatera inda abangavu

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Kayonza