Kongera ubushobozi bw’abanyamuryango biri mu byitezwe kuri manda ya Murenzi

Ku wa Gatandatu tariki 11 Kamena, ni bwo abanyamuryango b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, Ferwacy, bongeye kugirira icyizere Murenzi Abdallah nk’ukwiye kuyobora iri shyirahamwe mu yindi myaka ine iri imbere. Ni nyuma y’imyaka ibiri yari amaze ayobora Ferwacy, ariko kubera imbogamizi y’icyorezo cya COVID-19, hari ibitaragezweho na Komite Nyobozi bari bafatanyije.

Komite Nyobozi ya Ferwacy iyobowe na Murenzi Abdallah irajwe inshinga no kuzamura ubushobozi bw’abanyamuryango

Agitorwa, Murenzi yashimiye abanyamuryango ba Ferwacy bongeye kumugirira icyizere, ariko anavuga ko kimwe mu bimuraje inshinga kuri manda ye, ari ukuzamura ubushobozi bw’abanyamuryango b’iri shyirahamwe.

Ikindi uyu muyobozi yagarutseho abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, ni COVID-19, avuga ko yabangamiye ibikorwa bitandukanye by’umukino w’amagare kuko hari bimwe batagezeho ariko nta ruhare babigizemo.

Ati “Dukeneye kubaka umuyoboro wacu witwa Rwanda Cycling Cup, umuntu akayizamo hari icyo akurikiye kuko umuntu wese uza nta rundi rukundo. Mbese turifuza kuzamura ubushobozi bw’abanyamuryango bacu.”

Yakomeje avuga ko kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango ba Ferwacy no kubafasha kuzamura amikoro yabo, bizafasha iri shyirahamwe kugera ku ntego zaryo.

Ati “Kuri iyi manda yacu, ingingo ya Mbere ni ukubaka ubushobozi bw’abanyamuryango. Ubushobozi bw’abanyamuryango buzaturuka mu gushaka abafatanyabikorwa benshi, mu bikorera no mu nzego za Leta.”

Murenzi yakomeje avuga ko gutera intambwe kw’abafatanyabikorwa, ari inyungu kuri bo kuko ibikorwa byabo birushaho kumenyekana kuko umukino wo gutwara amagare mu Rwanda umaze kugera ku rwego rwiza kandi uvugwa cyane mu bitangazamakuru bitandukanye.

Murenzi arajwe inshinga no kongera ubushobozi bw’abanyamuryango

UMUSEKE.RW