UPDATED: Menya abayobozi bakomeye bari mu Rwanda  mu nama ya CHOGM

UPDATED: Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema yageze mu Rwanda yitabiriye inama ya CHOGM2022. Umugore we Mme Mutinta Hichilema, we yageze mu Rwanda ku wa Gatatu.

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema ageze mu Rwanda

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kane na we yitabiriye inama ya CHOGM2022. Uhuru Kenyatta asanzwe ari inshuti y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) muri iki gihe.

Uhuru Kenyatta na we yitabiriye CHOGM2022

Umwami Mswati III w’Igihugu cya Eswatini na we yaraye mu Rwanda yitabiriye inama ya CHOGM22.

Umwami Mswati III yururuka mu ndege ageze i Kigali

 

Ku wa Kane Saa 20h00  Umuyobozi wa Qatar, Emir Tamim bin Hamad Al Thani ageze mu Rwanda

Umuyobozi wa Qatar, Emir Tamim bin Hamad Al Thani ageze mu Rwanda aho aje mu nama ya CHOGM2022. Ageze i Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Tamim bin Hamad Al Thani, Emir wa Qatar yageze mu Rwanda mu masaha y’umugoroba

- Advertisement -

 

Saa 17h35   Abayobizi Bakuru mu bihugu bitandukanye ku isi bakomeje kuza mu Rwanda mu nama ya  CHOGM22.

Minisitiri w’Intebe wungirije wa Australia, Richard Marles, yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, yakiriwe na Francis Gatare Umujyanama wa Perezida mu by’Ubukungu.

Minisitiri w’Intebe wungirije wa Australia, Richard Marles ageze mu Rwanda
Richard Marles yakiriwe na Francis Gatare Umujyanama wa Perezida mu by’Ubukungu

Perezida wa Repubulika ya Maldives, Ibrahim Mohamed Solih, na we yageze mu Rwanda kwitabira inama ya CHOGM22, akaba yakiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

Perezida wa Repubulika ya Maldives, Ibrahim Mohamed Solih

 

Saa 10h04   Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson yitabiriye CHOGM2022

U Rwanda rwakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson n’umugore we Carrie Johnson bageze i Kigali mu masaha ya mu gitondo, baje mu nama ya CHOGM2022.

Ku kibuga cy’indege i Kanombe ubwo Boris Johnson n’umugore we Carrie Johnson bari bageze mu Rwanda

Boris Johnson ni umwe mu bayobozi bashaka ko abimukira binjira mu Bwongereza badafite ibyangombwa boherezwa mu Rwanda mu rwego rwo guca intege ubucuruzi bubyihishe inyuma bukorwa mu nzira zinyuranije n’amategeko.

Mu bandi bayobozi bakuru bari mu Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe w’ibirwa bya Belize, Johnny Briceño yageze i Kigali aje mu nama ya CHOGM2022.

Sultan akaba na Minisitiri w’Intebe wa Brunei, Hassanal Bolkiah, na we yitabiriye inama ya CHOGM2022.

Sultan akaba na Minisitiri w’Intebe wa Brunei, Hassanal Bolkiah

Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Mauritius/Iles Maurice, Pravind Kumar Jugnauth, na we yageze i Kigali.

Minisitiri w’Intebe wa Dominica, Roosevelt  Skerrit, yageze mu Rwanda.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu Minisitiri w’Intebe wa Cameroon, Joseph Ngute na we yageze i Kigali.

Na Mme Mutinta Hichilema, umugore wa Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema na we yaraye mu Rwanda.

Mme Mutinta Hichilema, umugore wa Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema

 

Ku wa Gatatu saa 22h23  Perezida wa Nigeria, uwa Ghana, uwa Namibia bageze i Kigali

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari ku masaha y’umugoroba wa joro ageze mu Rwanda aho yitabiriye inama ya CHOGM2022. Yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Emmanuel Ugirashebuja.

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari ubwo yari ageze mu Rwanda

Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo na we yageze mu Rwanda, aho yitabiriye inama ya CHOGM2022. Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’ubukungu Francis Gatare.

Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo yaje mu ndege itandukanye n’iyazanye umugore we Mme Rebecca Akufo-Addo

Hage Geingob, Perezida wa Namibia na we yageze mu Rwanda aho yitabiriye inama ya CHOGM2022.

Hage Geingob, Perezida wa Namibia na we yageze mu Rwanda

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus na we ari mu Rwanda mu nama ya CHOGM2022. Uyu yanakiriwe na Perezida Paul Kagame.

 

Saa 19h04      Minisitiri w’Intebe wa Canada yageze mu Rwanda

Ku munsi w’ejo ubwo yatangazaga ko ahagurutse yerekeza i Kigali, Justin Trudeau yavuze ko mu byo azaganira n’abandi Bayobozi mu nama ya Commonwealth (CHOGM2022) harimo ibibazo byugarije isi ndetse n’intambara Uburusiya bwasoje kuri Ukraine n’ingaruka yagize.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau ageze mu Rwanda

Yavuze ko mu bindi bibazo bizaganirwaho harimo icy’imihindagurikire y’ibi, n’ikibazo cyo kuba ibikenerwa na muntu mu buzima bwe bikomeza guhenda cyane.

Undi wageze mu Rwanda ni umugore wa Perezida wa Ghana, Mme Rebecca Akufo-Addo yageze i Kigali mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatatu.

Justin Trudeau yakirwa ku kibuga cy’indege cya Kigali
Mme Rebecca Akufo-Addo yageze i Kigali mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatatu
Indege yazanye Mme Rebecca Akufo-Addo

 

 

Saa 16h38

Mu masaha y’ikigoroba Visi Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania, Philip Mpango yakiriwe i Kigali na Richard Tushabe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta.

Philip Mpango Visi Perezida wa Tanzania ageze i Kigali

Mbere ye gato, Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU) na we yageze i Kigali yakirwa na Richard Tushabe.

Abayobozi batandukanye bakira Philip Mpango Visi Perezida wa Tanzania i Kigali
Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU) na we yageze i Kigali

 

INKURU YABANJE: Kuva ku wa 19 Kamena 2022, inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma itangiye, abayobozi bo mu nzego zitandukanye bazaba bari iyi nama batangiye kugera mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Michael Holness n’umugore we, bageze mu Rwanda kwitabira CHOGM2022

Ni inama byari biteganyijwe ko igomba gutangira ku wa 20 Kamena 2022, ariko yaje kubimburirwa n’ihuriro ry’urubyiro rwo mu muryango wa Commonwealth. Ni ihuriro ryatangijwe na Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi.

Bamwe mu bashyitsi bakomeye barimo Abayobozi b’ibigo, abahagarariye ibihugu ndetse na ba Perezida b’Ibihugu bitandukanye babarizwa muri uyu muryango, batangiye kugera mu Rwanda.

Uwabimburiye abandi ni Minisitiri w’Intebe w’ibirwa bya Samoa, Fiame Naomi Mata’afa waje ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, aho na we yitabiriye iyi nama ya CHOGM.

Nyuma yaje kugirana ibiganiro na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Mme Kayisire Marie Solange, ari na we wamwakiriye ku kibuga cy’indege ari kumwe n’itsinda ry’abayobozi.

Minisisitiri w’Intebe wa Bahamas, Philp Edward Davis yaje ku itariki imwe n’uwa Samoa, ku wa 20 Kamena 2022.

Uyu muyobozi waje mu ndege ya sosiyete y’u Rwanda, Rwandair, yakiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe wa Antigua and Barbuda, Gaston Brownne yageze mu Rwanda aje kwitabira inama ya CHOGM.

Abandi bayobozi bakuru bari mu Rwanda mu nama ya CHOGM, ni Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Moeketsi Majoro ari kumwe n’umugore we na bo baje mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 20 Kamena, 2022.

Minisitiri w’Intebe wa Tonga, Siaosi Sovaleni yageze mu Rwanda aje kwitabira inama ya CHOGM.

Ku mugoroba wo ku wa kabiri nibwo Igikomangoma cy’ubwami bw’Ubwongereza, Prince Charles n’umugore we Camilla bageze mu Rwanda na bo baje mu nama ya CHOGM.

Ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali, bakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Joston Busingye, wari kumwe n’itisinda rituruka muri Ambasade y’u Bwongereza.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu basuye urwibutso rwa Kigali, bunamira Abatutsi bashyinguye muri urwo rwibutso. Nyuma bakirwa na Perezida Paul Kagame, bagirana ibiganiro mu biro bye.

Minisitiri w’Intebe wa Siant Lucia,Philip Joseph Pierre n’umugore we na bo bageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu aho baje mu nama ya CHOGM.

Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali mu masaha ya nimugoroba yo ku wa Kabiri tariki ya 21 Kamena, 2022.

Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, yageze mu Rwanda azitabira CHOGM2022.

Minisitiri wa Jamaica, Andrew Michael Holness n’umugore we bageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, bakaba na bo bitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bari mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, izwi nka CHOGM.

Biteganyijwe ko aba bakuru b’ibihugu na za Guverinoma basoza iyi nama ku wa 25 Kamena, 2022 nyuma hakazabaho ikigniro n’Abanyamakuru.

TUYISHIMIRE RAYMOND /UMUSEKE.RW