Meya wa Rutsiro ntahuza imvugo n’abakinnyi ku ihembwa ry’ikipe

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu minsi itatu ishize, havuzwe amakuru ku kipe ya Rutsiro FC aho byavugwaga ko abakinnyi b’iyi kipe banze gukora imyitozo kubera ibirarane by’imishahara bafitiwe.

Abakinnyi n’abatoza ba Rutsiro FC ntibahuza imvugo na Meya ku birarane by’imishahara bafitiwe

Kuba abakinnyi ndetse n’abatoza bavuga ko bafitiwe ibirarane by’imishahara y’amezi abiri kandi habura imikino ibiri ngo shampiyona irangire, bisobanuye ko niba badahawe ibyo bagombwa n’ikipe, bashobora gusoza shampiyona batishyuwe.

N’ubwo abakinnyi n’abatoza bavuga ibi ariko, Umuyobozi w’Akarere Rutsiro, Murekatete Triphose, aganira na UMUSEKE yahakanye ko hari umwenda ikipe ibereyemo abakozi ba Rutsiro FC.

Ati “Nta kibazo abakinnyi bacu bafite kuko amafaranga yo kubatera akanyabugabo (motivation) n’ayo guhemba, Akarere karayatanze. Icyo kibazo nta gihari, Akarere karagikemuye.”

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko hari amafaranga make abakinnyi bahawe ariko atitwa umushahara, ngo bakunde bemere gukomeza akazi.

Ibi bisobanuye ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro n’abakozi b’ikipe, batavuga rumwe ku itangwa ry’iyi mishahara y’amezi abiri ashobora kugera kuri atatu.

Rutsiro FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 26 n’umwenda w’ibitego 13. Iyi kipe izasura Gicumbi FC ya nyuma n’amanota 18 n’umwenda w’ibitego 23 ndetse yamaze kumanuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yemeza ko ikipe yahembwe, abakinnyi bati ayo twahawe si umushahara
Ngo bahawe intica ntikize ngo bemere gusubira mu kazi

UMUSEKE.RW