Minisitiri w’Intebe wa Canada n’uw’Ubwongereza bababajwe na Jenoside yabaye mu Rwanda

Abayobozi bitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth, bakomeje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi, ku wa Kane Minisitiri w’Intebe wa Canada na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza bagaragaje akababaro batewe n’inzirakarengane zishwe muri Jenoside.

Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau, ku wa Kane tariki ya 23 Kamena 2022, yasuye urwibutso rwa Kigali, ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo yunamira inzirikare zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi zihashyinguwe.

Trudeau yasobanuriwe Amateka ya Jenoside, maze atangaza ko aha agaciro inzirakarengane zishwe zizira uko zavutse.

Kuri twitter ye yagize ati “Nasuye urwibutso rwa Jenoside rwa  Kigali ,duha icyubahiro inzirakarengane zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.Ntabwo tugomba kubibagirwa kandi n’ububabare bagize kandi duharanira ko ubwo bunyamaswa butakongera kubaho ukundi.”

Justin Trudeau yahaye icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Usibye Justin Trudeau wasuye uru rwibutso, rwasuwe kandi na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson na Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari “amahano ndengakamere atabonerwa igisobanuro, ndetse ko atagomba kwibagirana.”

Ati “Tugomba gukora icyo ari cyo cyose twashobora kugira ngp imitima y’abantu itongera gushengurwa n’urwango rungana kuriya.”

Minisitiri w’Intebe Boris Johnson ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yongeyeho ko ari iby’icyubahiro gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

- Advertisement -

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson yambitswe umudari witwa Ubumuntu uhabwa umuntu w’umutima mwiza ndetse w’intangarugero mu bikorwa biteza imbere kiremwa muntu.

Urwibutso rwa Kigali rwasuwe n’aba banyacyubahiro rushyinguyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu turere tw’uyu mujyi turimo Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

AMAFOTO YA PEREZIDA Muhammadu Buhari asura urwibutso rwa Kigali

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW