Musanze: Umuganga wapimye umurambo wa Iradukunda Emerence yagize ibyo asobanura

Kuri uyu wa 28 Kamena 2022 ku Rukiko Rwisumbuye rwa  Musanze, nibwo urubanza rw’umuganga witwa Maniriho Jean de Dieu ushinjwa urupfu rwa Iradukunda Emerence wari ufite imyaka 17 abamwunganira basabye Urukiko kumurekura.

Umurambo wa Emerance Iradukunda wabonetse mu Ugushyingo 2020

Maniroho ashinjwa Gusambanya umwana, kugerageza gukuriramo undi inda n’ubwicanyi bukozwe ku bushake byakorewe Iradukunda Emerence.

Muri uru rubanza Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze  rwari rwatumije umuganga witwa Rwahama Samson nk’umutangabuhamya wakoze isuzuma ku murambo wa nyakwigendera Iradukunda, kugira ngo asobanure ibyari bikubiye muri raporo yatanze nyuma yo gukora isuzuma.

Maniriho akimara gufatwa mu 2020 inzego zishinzwe umutekano zagiye gusaka aho yabaga mu rugo bahasanga ibimenyetso birimo imigozi (umushipiri) isa neza n’iyari iziritse amaguru n’amaboko ndetse no mu ijosi ry’umurambo wa Iradukunda wasanzwe wajugunywe mu murima w’ibishyimbo, hasanzwe kandi inyundo ndetse n’umukeka wariho amaraso bikekwa ko yari aya Iradukunda wari wiciwe aho.

Ibi bimenyetso byajyanywe muri Rwanda Forensic laboratory kugira ngo bikorweho isuzuma, aho bapimye amaraso yari kuri uwo mukeka, raporo igaragaza ko afitanye isano n’aya Maniriho andi na yo afitanye isano n’aya Emerence bikekwa ko yishwe n’uyu muganga Maniriho.

Ubwo umuganga wakoze isuzuma ku murambo wa Emerence yitabaga Urukiko nyuma yo guhamagazwa inshuro ebyiri atitaba, mbere yo kugira icyo asobanura kuri raporo yakoze ku murambo yabanje kurahirira Urukiko ko ibyo agiye gutangaho ubuhamya ari ukuri ndetse yemera ko nibasanga yarabeshye azabihanirwa n’amategeko.

Asobanura ku bya raporo ijyanye n’uko Emerence yari atwite, yavuze ko bapimye ADN y’amaraso ye bagafata na ADN yo muri nyababyeyi ye bagasanga zose zihuye, ngo bivuze ko mu nda ye nta mwana wari urimo, bituma badapima ADN ya Maniriho ngo bayihuze n’iyo muri nyababyeyi ya Emerence kuko icyari kigamijwe kwari ukumenya niba atwite umwana ufitanye isano na Maniriho.

Asobanurira Urukiko iby’amaraso yasanzwe ku mukeka, Rwahama yavuze ko bakora isuzuma kuri ADN z’amaraso yari awuriho, basanze hariho ADN y’amaraso ya Iradukunda Emerence wapfuye ndetse na ADN y’amaraso ya Maniriho washinjwe n’Ubushinjacyaha kumwica.

Uyu muganga Rwahama Samson yongeyeho ko mu buhanga bakoresha mu gupima uturemangingo tw’amaraso y’umuntu hagamijwe kwemeza ko ADN ihura neza n’iye hari ibipimo bagenderaho, avuga ko amaraso yari kuri uwo mukeka bapimye uturemangingo tw’aya Maniriho basanga ADN ariyo menshi kurusha aya Emerence.

- Advertisement -

Akomeza avuga ko bagombaga kwibanda ku ya Emerence nk’uwarenganaga (victime) basanga ADN y’amaraso yari kuri uwo mukeka ngo ari make cyane ngo ku buryo atari ahagije kuba hafatwa umwanzuro ko iyo ADN ari iye neza, abyita ko ari umwanzuro ushidikanywaho.

Ati “ADN yavuye mu maraso yari ku mukeka yenda gusa n’aya Iradukunda  Emerence, ariko ntihagije kuba yafatirwaho umwanzuro kuko uturemangingo two gufatiraho uwo mwanzuro wemeza neza niba ayo maraso yari aye twabaye duke.”

Gusa uyu muganga Rwahama yibukije Urukiko ko ADN idasimbura ibimenyetso bigize icyaha, ahubwo ibyunganira, abasaba ko bazakora ubushishozi ku bimenyetso byose bafite bakabihuza n’iyi ADN bikabafasha  gufata umwanzuro ukwiye.

Urukiko rwabajije abunganira Maniriho bavuga ko ibyaha aregwa byose bitamuhama, ngo kuko basanze Emerence adatwite, ndetse bakaba bataranagaragaje ibimenyetso by’uko yamusambanyije, ndetse ngo na ADN yafashwe ku maraso ya Emerence yasanzwe ku mukeka, uturemangingo twayo twarabaye duke ku buryo tutemeza neza ko ari aye, bahera ko basabira umukiriya wabo kurekurwa kuko ibyaha ashinjwa bitamuhama.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha nabwo bwasabye Urukiko kuzitondera ibimenyetso byose bahawe bakabihuza b’iby’abatangabuhamya barimo n’uyu muganga wakoze ADN mu bushishizi bwabo bagafata umwanzuro

Maniriho yatawe muri yombi ku wa 5 Ugushyingo 2020, aho mu ibazwa yakoreye imbere y’UUbugenzacyaha akimara gufatwa yemeraga ibyaha ndetse akanisobanura ko icyabimuteye yagira ngo bitazamwicira ubukwe yari afitanye n’umukunzi we mu minsi ya vuba.

Yageze mu Rukiko arabihakana avuga ko yabazwaga ku gahato akubitwa, banamutera ubwoba n’ibindi bikorwa bibabaza umubiri.

Emerence Iradukunda yishwe afite imyaka 17 y’amavuko (Archives)

 

Umwanzuro w’Urukiko kuri uru rubanza uteye amatsiko

Abantu benshi bari mu rubanza bafite amatsiko y’uko ruburanishwa, rurangiye bagaragazaga ko harimo urujijo rukomeye ngo kuko bibajije ukuntu ADN z’amaraso ya Emerence yasanzwe kuri uwo mukeka  zitafatirwaho umwanzuro kandi akemeza ko afitanye isano n’aya nyakwigendera.

Banibaza ayo make basanze kuri uwo mukeka uburyo yaba yarahageze n’uko yayavushijwe nyuma bakaza kubona umurambo we yishwe.

Na bo basaba ko Urukiko rwazakora ubushishozi kuri byo bagafata umwanzuro ukwiye.

Urubanza rwahise rupfundikirwa, maze Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rutegeka ko umwanzuro uzasomwa ku wa 12 Nyakanga, 2022 saa cyenda z’amanywa.

Maniriho uregwa kwica Iradukunda mbere yarabyemeye mu Bugenzacyaha, nyuma mu Rukiko arabihakana

Nyirandikubwimana Janviere