Museveni na Ndayishimiye bitabiriye inama ibera i Nairobi

Mu gihugu cya Kenya hategerejwe inama yitezweho gutanga umurongo ku bibazo by’umutekano muke biri muri Congo Kinshasa, Abakuru b’Ibihugu bya Uganda n’u Burundi baritabira iyi nama.

Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yari yerekeje i Nairobi

Ubutumwa buherekejwe n’amafoto, Ibiro Ntare Rushatsi byatangaje ko Perezida Evariste Ndayishimiye yafashe indege yerekeza i Nairobi mu nama ya Gatatu y’Abakuru b’Ibihugu yiga ku mutekano muri Congo.

Perezida Museveni na we abakoresha Twitter ye bavuze ko kuri uyu wa Mbere yageze i Nairobi muri iriya nama, ndetse bashyiraho amafoto yabyo.

Sudan y’Epfo na yo ihagarariwe na Perezida Salva Kiir Mayardit ndetse yanagiranye ibiganiro na Perezida Yoweri Museveni.

Salva Kiir Mayardit na Museveni bagiranye ibiganiro

Ku ruhande rw’u Rwanda naho Perezida Paul Kagame ni we witabiriye iyi nama y’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.

Ku Cyumweru nijoro nibwo Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, wa Congo yageze i Nairobi aho na we yitabiriye iriya nama y’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere ka EAC yiga ku kibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere irabera i Nairobi kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena, ingingo yayo ya mbere ni umutekano muke uri muri Congo n’inzira y’amahoro yatangiye i Nairobi igamije gukuraho burundi imitwe yitwaje intwaro binyuze mu nzira y’amahoro.

Perezida Tshisekedi yageze i Nairobi, EAC iriga ku kibazo cy’umutekano muke muri Congo

- Advertisement -

ANDI MAFOTO

Perezida Museveni na we ari i Nairobi

UMUSEKE.RW