Nyanza: Abakobwa babyaye imburagihe bigishijwe imyuga bahawe n’ibikoresho

Abakobwa babyaye imburagihe bamwe muri bo bakaba bakiba iwabo bigishijwe imyuga bahabwa ibikoresho bigomba kubafasha muri iyo myuga basabwa kwirinda kongera gushukwa.

Abakobwa babyaye imburagihe bahawe ibikoresho bijyanye no gutunganya imisatsi

Buri taliki ya 16 Kamena u Rwanda n’ibindi bihugu bizihiza umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, muri uyu mwaka wa 2022 ku rwego rw’Akarere ka Nyanza byabereye mu kagari ka Migina, mu Murenge wa Muyira, abakobwa babyaye imburagihe ku bufatanye na FXB Rwanda bahabwa ibikoresho bijyanye n’imyuga bize birimo ibyo gutunganya imisatsi, kudoda n’ibindi.

Abahawe ibyo bikoresho bavuga ko bakimara kubyara bashaririwe n’ubuzima kuko bamwe muri bo ababateye inda bahise banabatererana ntibabafasha.

Umwe ati “Nkimara kubyara ubuzima bwarankomeranye kuko n’uwo twabyaranye ntiyamfashije byansabaga kwimenya kuri buri kimwe cyose.”

Undi nawe ati “Urebye ubuzima nabayemo nkimara kubyara byari biteye agahinda, iwacu na bo kubyakira ko mbyariye mu rugo byarabagoye ugasanga ubuzima butanyoroheye.”

Abakobwa bahawe ibikoresho bijyanye n’imyuga bize irimo no kudoda

Bariya bakobwa babyaye imburagihe bakomeza bashimira Leta y’u Rwanda  yabafashije ubu bakaba barize imyuga none bakaba bahawe ibikoresho bigiye kubafasha kwiteza imbere kuko bizajya binabafasha kwita kubo babyaye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayitesi Nadine yasabye abahawe ibyo bikoresho kubikoresha neza kugirango bibafashe kwiteza imbere.

Ati “Ibyo bikoresho muhawe muzabifate neza, mubikoreshe mwiteze imbere kugira ngo hatazagira uwongera kubashuka.”

Abakobwa 658 nibo bahawe biriya bikoresho bijyanye n’imyuga bize kuri uyu munsi kandi hasezeranye imiryango 45 yabanaga mu buryo bunyuranije n’amategeko mu gusoza ukwezi ku muryango.

- Advertisement -
Imiryango 45 yabanaga binyuranije n’amategeko yasezeranye
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye abahawe ibikoresho kubafasha kwirinda ababashuka

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza