Nyanza: Umukecuru yacumbitse ku muturanyi we bucya ari umurambo

Muhongayire Beatrice w’imyaka w’imyaka 63 y’amavuko yapfiriye mu rugo rw’umuturanyi we nyuma y’uko ananiwe kugera iwe “bivugwa ko yari yanyoye inzoga iramuganza.”

Umurenge wa Rwabicuma ku ikarita y’Akarere ka Nyanza

Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru, tariki 19 Kamena 2022, mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Runga, Umurenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko nyakwigendera Muhongyire Beatrice yari yazindutse kare anywa ikigage ndetse akaza no guhindura akanywa urwagwa mu kabari k’umucuruzi witwa Niyonzima Jean Baptiste.

Bigeze mu masaha ya saa moya z’umugoroba ngo yananiwe kugera iwe aribwo yagiye gucumbika ku mubyeyi witwa Mukamusoni Venantie w’imyaka 54.

Bigeze mu ijoro Mukamusoni yaje kubyuka agiye hanze ariko amukozeho asanga undi yakonje nibwo kureba asanga yamaze gushiramo umwuka, maze ahita atabaza abaturanyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Claire Ingabire yahamirije UMUSEKE iby’uru rupfu rw’uyu mukecuru wari usanzwe yarapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Nibyo natwe twabimenye ko yacumbitse ahantu nimugoroba, hanyuma babyuka bagiye hanze basanga yakonje bakurikirana bagasanga yapfuye.”

Claire Ingabire yakomeje agira ati “Yari yanyoye akayoga kenshi kuko n’uwahamugejeje yamukuye ku nzira yananiwe kugenda kubera ko yari yasinze.”

Nyuma y’uko ibi bibaye inzego z’umutekano zirimo RIB na Polisi zahise zitabazwa zirahagera ngo zikurikirane iby’uru rupfu rutunguranye ndetse umurambo ukorerwe isuzuma ku cyaba cyamwishe.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Claire Ingabire yibukije abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, abantu bakajya bakurikirana abo babana mu nzu mu gihe badatashye.

Ati “Abantu ni ukujya batangira amakuru ku gihe no gukurikirana, umuntu afite umuryango hafi aho babonye adatashye bariryamira, babyutse bababwira bati umuntu yapfuye bati twari tuzi ko ari butahe niko asanzwe. Ntabwo ari byiza ko ubonye umuntu adatashye mwabanaga ngo ujye mu buriri wiryamire. Iyo bakurikirana aba yagejejwe mu rugo niba hari n’ikibazo afite kigakurikiranwa.”

Nyakwigendera ngo yari asanzwe anywa akagwa akarenza urugero. Nubwo yari umupfakazi afite abana.

NKURUNZIZA Jean Baptiste