Nyanza: Umushumba yasanzwe ku irembo ryaho yakoraga yapfuye

Mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Gahondo mu mudugudu wa Bugura haravugwa urupfu rw’umushumba wasanzwe ku irembo ryaho yakoraga.

Akarere ka Nyanza mu ibara ritukura

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Kamena 2022 ahagana saa moya umwana w’imyaka 17 y’amavuko yasohotse mu nzu iwabo agiye ku irembo abona umurambo yihutira kujya kubibwira se umubyara .

Yabwiye Se ko abonye muri rigori iri imbere y’iwabo haryamyemo uwitwa MUDAHINDAGARA Dusabe w’imyaka 22 y’amavuko yapfuye.

Uyu mushumba akomoka mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma mu Kagari ka Runga mu Mudugudu wa Rugarama A.

Umwe mubageze aho umurambo wa nyakwigendera waruri yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yarasanzwe ari Umushumba yari yaragiye iwabo (ku ivuko) ahamaze iminsi bukaba bwakeye basanga umurambo ku irembo ariko yari ataragaruka mu kazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yari amaze amezi umunani muri urwo rugo akora akazi ko kuragira inka akaba yarasabye uruhushya rwo kujya gusura iwabo bategereza ko agaruka baraheba.

Ati“RIB yatangiye Iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.”

Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -