Nyanza: Urubyiruko rurasabwa kunyomoza abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi bw’ishuri rya Kavumu TVET School burasaba urubyiruko kunyomoza abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bakoresheje amateka y’ukuri.

Urubyiruko rwasabwe kunyomoza abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi 1994

Ku nshuro ya 28 mu Rwanda n’inshuti zarwo bari mu minsi 100 yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo mu ishuri rya Kavumu TVET School bibukaga jenoside yakorewe abatutsi 1994 Umuyobozi waryo Eng.Ruzindana Eugene yavuze ko iri shuri rifite amateka akomeye kuko ryatangiye mu mwaka wa 1946 mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 ryatoje Interahamwe kandi ubusanzwe kuko ryigishaga ubucuzi.

Niho havaga intwaro gakondo zirimo amacumu, imyambi, inkota n’ibindi byakoreshejwe byica abatutsi, gusa yavuze ko ubu ryigisha ibintu by’ikoranabuhanga bakanigisha uburere mboneragihugu, asaba urubyiruko kunyomoza abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi 1994 kandi bakarwanya amacakubiri

Ati “Bakoreshe imbuga nkoranyambaga basubize abahakana n’abapfobya jenoside bababwira ko ibyo bavuga atari  byo.”

Eng.Ruzindana yakomeje avuga ko na we yabaye hanze ariko abantu bari mu mahanga hari ubwo bavuga u Rwanda ukumva rwaraye ruhiye, bityo ko urubyiruko rukwiye kubaha ukuri kandi na rwo rukifashisha amakuru y’ukuri.

Umuyobozi w’ishuri asaba Urubyiruko kunyomoza abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi bakoresheje amateka y’ukuri

Hari abantu bari hanze y’u Rwanda bumvikana bahakana jenoside ndetse bakayipfobya bifashishije imbuga nkoranyambaga. Bamwe mu banyeshuri biga muri Kavumu TVET School bavuga ko bazajya babanyomoza bangendeye kubyo babona.

Shyaka Omar wiga mu mwaka wa gatandatu ati “Hari ibimenyetso bifatika njye ubwange niboneye birimo inzibutso, abarokotse jenoside, abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi 1994 baba bari ku mbuga nkoranyambaga nifashije ibihamya rero ngomba kubanyomoza nanjye nkoresheje imbuga nkoranyambaga.”

Tuyishime Liliane ati “Ni ukubanyomoza njyendeye ku bimenyetso biri mu gihugu kandi bifatika tugira amahirwe mu Rwanda imbuga nkoranyambaga natwe turazikoresha, tugomba rero kuzifashisha tubabwiza ukuri.”

Mu ishuri rya Kavumu TVET School riherereye mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza kuri ubu harererwa abanyeshuri 600.

- Advertisement -
Urubyiruko rwakinnye udukino twerekana ubukana jenoside yakorewe abatutsi yakoranwe
Urubyiruko rwereswe ahari icyobo cyajugunwagamo abatutsi bishwe

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza