P FLA yeretswe urukundo mu gitaramo cy’amateka yakoreye mu Biryogo- AMAFOTO

Umuraperi Hakizimana Amani Murerwa wamenyekanye nka P FLA, yashimishije abitabiriye igitaramo cy’amateka yakoreye mu Biryogo i Nyamirambo, ashimangira ko ari Umwami wa Nyamirambo nk’uko abyigamba mu ndirimbo ze.

Umuraperi P FLA yeretswe urukundo rudasanzwe mu gitaramo cya CHOGM mu Biryogo

P FLA yataramiye abantu kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022. Yagiye ku rubyiniro ari kumwe n’umuraperi Glory Majesty.

Ni ibitaramo bya muzika byagenewe gususurutsa abitabiriye Inama ya CHOGM, mu cyumweru cyose bagiye kumara mu Rwanda.

Ni Biryogo yari yakubise yuzuye yaba abaturage b’i Nyamirambo ndetse n’abashyitsi bitabiriye CHOGM. By’umwihariko abadakunda agasembuye bari bataramiye ku cyayi, Capati yo mu Biryogo na ka Brochettes kanurira.

Iki gitaramo cyari kiyobowe na MC Gasumari na MC Musebeyi, cyatangiye ahagana saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ubwo DJ Theo yari ageze ku rubyiniro atangira kuvanga imiziki inyuranye.

Abahanzi bakizamuka b’i Nyamirambo by’umwihariko abakora injyana ya Hip Hop bahawe umwanya barigaragaza.

Bakurikiwe n’itsinda ry’ababyeyi bazwi muri Nyamirambo baririmbye indirimbo za Tarab abantu si ukubyina karahava.

Iri tsinda ryabanje gushimira Perezida Paul Kagame kubw’umutekano n’iterambere yagejeje ku Banyarwanda by’umwihariko uruhare yagize mu guteza imbere Biryogo icyeye.

Iri tsinda ryabanje gutegurira inzira umuraperi P FLA, ryavuye ku rubyiniro abantu bagifite inyota yo kubyina izi ndirimbo zikunzwe n’Abayisilamu biganje muri Nyamirambo.

- Advertisement -

Umuraperi P FLA wari utegerejwe nk’umuhanzi w’umunsi yagiye ku rubyiniro ahagana saa 22h00, Biryogo yari yakubise yuzuye itegereje Imana y’i Rwanda nk’uko akunda kwiyita.

Uyu muraperi ukomoka i Nyamirambo akigera ku rubyiniro yabanje gushimira abitabiriye iki gitaramo, abibutsa ko ari umwana w’i Nyamirambo atewe ishema no kuba agiye gutaramana n’abo yise “abavandimwe b’imbere ku mutima.”

Mu kinyabupfura cyinshi kitarimo ubusinzi n’ibiyobyabwenge nk’uko yarazwi mbere, P FLA yahereye ku ndirimbo ze zakunzwe agitangira umuziki, yaririmbanye n’abakunzi be bigaragara ko bazimize bunguri.

P FLA yanyuzagamo agaha umwanya umuraperi Groly Majesty nawe ubarizwa mu itsinda rya Quiet Money agaha imirongo imbaga y’abakunzi b’umuziki bari bakubise buzuye.

Umuraperi P FLA yasabye DJ gushyiramo indirimbo ya MC Mahoniboni yitwa “Kubaka Izina” abaza abitabiriye iki gitaramo ko barikumwe ati “Turikumwe cyangwa se ntituri kumwe?” bose bahise biterera mu kirere basubiza ngo “Turikumwe P”.

Yibukije ko MC Mahoniboni ari umuraperi ukomeye ukomoka i Nyamirambo by’umwihariko akaba umwana wo mu Biryogo.

Ubwo yaririmbaga indirimbo yitwa “Zahabu” yavuze ko buri muntu wese ari zahabu by’umwihariko atunga urutoki abategura ibitaramo bamwirengagiza ko ari “Zahabu igihe bazamenya agaciro ke azabereka itandukaniro n’abo bahoza ku ibere.”

P FLA yaririmbye indirimbo ze hafi ya zose zirimo n’izo yakoranye n’abahanzi bagenzi be zakunzwe imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Ibi bitaramo biri gutegurwa na Sosiyete ya Sensitive ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali, Visit Rwanda ndetse n’abaterankunga batandukanye barimo BRALIRWA, MTN Rwanda, KIKAC Music, Forzza Rwanda, Inyange Industry AHF Rwanda n’abandi.

Mc Musebeyi na Mc Gasumari nibo bayoboye iki gitaramo
Abafite impano mu kubyina bigaragaje
P FLA yaririmbye indirimbo ze hafi ya zose, yeretswe ko ari umwana w’i Nyamirambo
Umuraperi Glory Majesty niwe wafashije P FLA ku rubyiniro

Umuraperi Famous-Gets n’umunyamakuru Johnson Kaya mubitabiriye igitaramo P FLA yakoreye mu Biryogo

P FLA yasabye abatuye Nyamirambo kumushyigikira kugira ngo umuziki we ugere ku gasongero

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW