Perezida Kagame yagaragaje ubufatanye nk’intwaro y’icyerekezo cya Commonwealth

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Paul Kagame asanga ibihugu byo muri Commowealth bigomba kubaho nta busumbane

Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame, yagaragaje ko abagize umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza, bakwiye gufatanya, hirindwa ubusumbane hagati y’ibihugu, hagamijwe kugera ku cyerekezo kimwe cy’uyu muryango.

Perezida Paul Kagame asanga ibihugu byo muri Commowealth bigomba kubaho nta busumbane

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Kamena2022, ubwo yitabiraga ihuriro ry’ubucuruzi, (Commonwealth Business Forum ) mu nama iri kubera iKigali.

Perezida wa Repubulika y’uRwanda,Paul Kagame, wagarukaga ku cyakorwa ngo uyu muryango ugire icyerekezo kimwe, yavuze ko uyu muryango uhuriye ku bintu byinshi  bityo hadakwiye kuba ubusumbane bw’abagizie uyu muryango.

Yagize ati “Commonwealth dufite ibintu byinshi duhuriyeho yaba ururirimi ,uburyo duhuriyeho bujyanye n’ishoramari ariko dukeneye kubinoza kurushaho ku buryo niba tuvuze Commonwealth koko igisobanuro kiba kimwe , ntibihe bimwe kuri bamwe ,ahubwo bibe bimwe ku bihugu 54.”

Yakomeje ati “Tuzamure buri wese yaba mu bucuruzi,ishoramari n’ibindi bibazo twavugaga.Dufite ubuzima dufite ibibazo by’iki cyorezo,inkingo ,umuvuduko ibintu bigenderaho ukwiriye kwiyongera.”

Urubyiruko rwatekerejweho…

Umukuru w’Igihugu abajijwe icyo asezeranya urubyiruko, yavuze ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu byemezo , rudakwiye kurebera gusa.

Yagize ati Kenshi Urubyiruko ruvuga ngo nta mikoro,yego turabizi, hari za miliyoni …, dukwiye dutekereza ibyo dukorana na bo aho gutekereza ibyo tubakorera.”

Dr Akinwumi Adesina, Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yavuze ko icyerekezo kizima kijyana n’imiyoborere myiza.

- Advertisement -

Yavuze ko buri uko nyuma y’imyaka itatu aje mu Rwanda abona impinduka mu gihugu, kubera imiyoborere myiza.

Nawe yunga mu magambo y’Umukuru w’Igihugu avuga ko hadakwiye kubaho ubusumbane, ko ibihugu bikwiye  gusangira inkingo mu gihe icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwibaisira Isi.

Avuga ku cyakorwa ngo urubyiruko rwo muri uyu muryango rutere imbere, yashimangiye ko uburezi budaheza ari ingenzi ku bagize umuryango.

Yagize ati “Tugomba gushyira imbere urubyiruko, bagomba guhabwa amahirwe yo kugera mu ishuri.”

Aha yatanze urugero rw’ishuri ryo mu Rwanda ryigisha amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga (Rwanda Coding Academy) ashimangira ko ari ikintu kiza guha amahirwe urubyiruko.

Yongeyeho ko kugira ngo urubyiruko rubashe gutera imbere, rugomba no kureba no mu zindi Nguni z’ubuzima, avuga ko ubuhinzi ari kimwe mu bitanga imirimo bityo ko urubyiruko rukwiye kureba uko rwabyaza umusaruro ubuhinzi.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego zo hejuru barimo Minisitiri w’Intebe wa Bahamas, Philip Davis,Umunyamabanga wa Common Wealth ,Patricia Scoltland ,n’Umuyobozi w’akana ka Commonealth gashinzwe ingandan’ishoramari ,Jonathan Marland.

Biteganyijwe ko kuwa kane tariki ya 24 Perezida Kagame azitabira indi nama y’ihuriro ry’ubucururuzi ariko ku bakuru ba za Guverinoma (Common Wealth Business Forum Head’s of Governement and CEO’S roundtable).

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW