Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Singapore – Dore ibyo baganiriye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kamena 2022, yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong, wagiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga mu biro bye Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong

Abayobozi bombi bavuze ko ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi, ndetse biyemeza gukorana mu myaka yindi iri imbere.

Mbere yo guhura n’Abanyamakuru, Perezida Paul Kagame yagize ati “Minisitiri w’Intebe na Njye twagize ibiganiro byiza bitanga umusasuro kandi ndizera ko tuzakorana byinshi birushijeho mu myaka iri imbere, ndashimira Singapore ko yabaye umufatanyabikorwa wizewe mu myaka ishize.”

Perezida Paul Kagame yashimiye Lee Hsien Loong kuba yaritabiriye inama ya CHOGM yasoje imirimo yayo mu Rwanda mu mpera z’iki Cyumweru.

Yanamushimiye umubano uri hagati ya Banki Nkuru z’ibihugu byombi ndetse n’umusingi w’iterambere ibihugu byashyizeho wo guteza imbere abaturage ariko u Rwanda rurebera kuri Singapore.

Minisitiri wa Singapore uretse kuba ari umwe mu Bayobozi Bakuru bitabiriye inama ya CHOGM, ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma  bo mu muryango wa Commonwealth yasojwe ku wa Gatandatu tariki ya 25 Kamena 2022 mbere yo kubonana na Perezida Kagame, yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aha agaciro inzirakarengane zihashyinguye.

Yanasuye isoko rya Kimironko riherereye mu Karere ka Gasabo, anahura kandi na n’itsinda ry’abaturuka muri Singapole baba mu Rwanda.

Ikinyamakuru Straits Times cyo muri Singapole,gitangaza ko yaje  mu Rwanda ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Vivian Balakrishnan ndetse n’abandi bakora mu biro bye  barimo na Minisitiri w’Imari, Lawrence Wong.

Minisitiri w’Intebe Loong yagiye kuri uyu mwanya mu 2004.

- Advertisement -

U Rwanda na Singapore bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse  mu 2021, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano agamije koroshya ishoramari (Finaciale Trade Corridor).

Ni amasezerano  yasinywe mu mpera za 2021 akaba akubiyemo ingingo zitandukanye  zose zigamije  korohereza abashoramari b’ibihugu byombi.

Yari agamije kandi guteza imbere imishinga mito n’iciriritse  ikeneye inguzanyo za banki ndetse akazamura ubucuruzi bw’ibintu na Serivisi. Ibihgu byombi bikorana mu gusangira ubumenyi binyuze mu ikoranabuhanga, umutekano, uburezi, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibindi.

Singapore kandi ni igihugu cyateye imbere mu bukerarugendo. Muri Gicurasi 2019, u Rwanda rwitabiriye imurikagurisha  Mpuzamahanga ry’ubukerarugendo ribera muri Singapore.

Muri iryo murikagurisha u Rwanda rwamuritse urusobe karemano rw’ibikurura ba mukerarugendo  harimo ingagi zo mu Birunga, Inguge zo muri Pariki ya Nyungwe, amoko arenga 700 y’inyoni n’ibimera byose bikurura ba mukerarugendo.

Abayobozi bombi, Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe Lee Hsien Loong bavuze ko ibiganiro byabo byibanze ku kuzamura ubufatanye

TUYISHIMIRE  Raymond / UMUSEKE.RW