Perezida Kagame yahaye ikaze mu Rwanda Igikomangama Charles n’umugore we Camilla

Perezida Paul Kagame yakiriye Igikomangoma Charles, Prince of Wales n’umugore we n’umugore we Camilla, The Duchess of Cornwall mu rwego rwo kubaha ikaze mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu ryango wa Commonwealth (CHOGM2022).

Ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko ku gicamunsi Perezida Paul Kagame ari kumwe na Mme Jeannette Kagame bakiriye Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla baganira ku bufatanye busanzweho ndetse n’ibindi bintu bahurijeho inyungu.

Ibiganiro byabo byabereye muri Village Urugwiro.

Kuri Twitter y’umuryango w’Igikomangoma Charles https://twitter.com/ClarenceHouse banditse bashimira Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame kuba babahaye ikaze mu Rwanda no muri iriya nama ya CHOGM.

Mbere gato yo guhura na Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatatu Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.

Prince Charles n’umugore we Camilla baraye i Kigali

- Advertisement -

 

ANDI MAFOTO

AMAFOTO@ Twitter y’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi 

UMUSEKE.RW