RCS yasubitse ibikorwa byo gusura imfungwa n’abagororwa muri iki Cyumweru cyose

Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa,(RCS) rwatangaje ko gusura imfungwa n’abagororwa bisubitswe kuva tariki ya 20-27 Kamena 2022.

Imfungwa n’abagororwa muri Gereza ya Rubavu

Ubusanzwe kuva tariki ya 20 kugera tariki ya 26 mu Rwanda hari kubera inama ikomeye ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma, bo mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza izwi nka CHOGM.

Umuseke wagerageje kuvugisha Umuvugizi wa RCS, SSP Uwera  Pelly Gakwaya, kugira ngo tumenye niba gusubika ibikorwa byo gusura imfungwa n’abagororwa byaba hari aho bihuriye n’inama ariko ntibyadukundira.

Gusa mu itangazo ryashizweho umukono n’uyu muvugizi, rivuga ko kuri ayo matariki muri gereza hose hazaba hari ibikorwa bijyanye n’amasuku.

Itangazo rigira riti “Muri gereza hose hazaba hari ibi bikurikira: ibikorwa by’isuku n’isukura harimo no gutera imiti yica imibu itera Malaria, ubukangurambaga ku bacungagereza n’abandi bakozi ba gereza ku birebana n’ibarura rusange ry’abaturage.”

RCS ikomeza ivuga ko abafite impamvu zihutirwa bashobora gufashwa babisabye ubuyobozi Bukuru bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’Abagororwa kandi ko izindi serivisi z’ingenzi zo zizakomeza gutangwa.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW