Tito Rutaremara yavuze ku kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, anatanga inama

Mu Burasirazuba bwa Reubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  ni hamwe mu habaye isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro muri iki gihugu, ubu M23 niyo ikomeje imirwano n’ingabo za leta FARDC mu guharanira uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi bo muri kiriya gihugu.

Umunyepolitike Tito Rutaremara aratabariza Abatutsi muri Congo

Uko iyi mirwano ya M23 na FARDC irimbanya, u Rwanda ntibahwema kurushyira mu majwi kuba inyuma y’uyu mutwe, gusa u Rwanda rugatera utwatsi ibi birego ahubwo rugashinja Congo ubushotoranyi nyuma y’ibisasu byarashwe mu Rwanda inshuro enye.

Abakurikiranira hafi ibya politike n’ibibera mu Burasirazuba bwa Congo bagira uko basobanura ikibazo nyamukuru n’uko cyakemuka, Umunyepolitike akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye mu Rwanda, Tito Rutaremana yagize icyo avuga ku mutekano muke muri Kivu zombi.

Ni mu butumwa yatatuye yifashishije urukuta rwe rwa Twitter. Tito Rutaremara yagarageje iyicwa rya Patrice Lumumba nk’intandaro nyamukuru y’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Ati “Mu gihe cy’ubwigenge bamaze kwica Patrice Lumumba nibwo abaturage mu bice byinshi bagize imyivumbagatanyo bafata intwaro barwanya Mobutu Sese Seko wari washyizweho n’abazungu. Muri Kwit Murele, Kisangani naho hatangiye inyeshyamba zirwanya Leta ya Mobutu. Aha niho hatangiye inyeshyamba za Mayi Mayi (Mai Mai), izo nyeshyamba zarwanye i Kisangani kurangiza uburasirazuba bwose bwa Congo.”

Muri iyi mirwano niho bamwe batsinzwe hasigara bake barimo agatsiko kari kayobowe na Laurent Desire Kabila muri Katanga ya Ruguru, aho bacukuraga amabuye y’agaciro bakagurisha.

Tito Rutaremara akomeza agira ati “Nyuma ya Jenoside (yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda), Laurent Desire Kabila amaze kugera ku buyobozi yafashe Interahamwe, X-FAR n’abandi bagiye batoza babinjiza mu gisirikare cya Congo. Amaze kubinjiza mu gisirikare yabijeje ko bazabohoza uburengerazuba bwa Congo bagafata u Rwanda akabashyira ku butegetsi, byaramunaniye.”

Laurent Desire Kabila yasimbuwe n’umuhungu we Joseph Kabila wemeye imishyikirano yabereye Sun City muri Afurika y’Epfo maze bagashyiraho Guverinoma ihuriweho, gusa abasirikare barimo X-FAR  n’abandi we yabakuye mu ngabo za Congo.

Tito Rutaremara avuga ko kuba Joseph Kabila yarabakuye mu ngabo za Congo akabohereza mu Burasirazuba abahaye intwaro byashyize ibinti irudubi kuko bahageze bakica bagakiza babifashijwemo na bamwe mu banyapolitike bishakira amabuye y’agaciro.

- Advertisement -

Ati “Bageze muri Congo y’Iburasirazuba barica barakiza, bafata abagore ku ngufu, barica, barasahura, akanyekongo kavuze bakagatikura bituma batangira gushaka uko bakwirwano. Mayi Mayi ziravuka hirya no hino, abanyepolitike batangira gukoresha iyo mitwe kugira ngo babone ibirombe by’amabuye y’agaciro bagurisha bakabona amafaranga yo gukora politike no kwitoza mu matora ayo kurwego rw’intara n’igihugu.”

 

Amafaranga abafasha gukoresha bamwe mu Banyaburayi bashinja u Rwanda

Umunyepolitike Tito Rutaremara asanga hari bame mu barimo ba Minisitiri mu Burayi na Amerika bishyurwa mu gushinja u Rwanda ibinyoma.

Ati “Amafaranga abafasha no gukora Robbying (Gukoresha umuntu) mu ba Minisitiri n’Abadepite mu bihugu by’I Burayi na Amerika babafasha kubavuganira ku rwego mpuzahamahanga. Ni cyo gituma iyo habaye ikibazo mu Burasirazuba bwa Congo abanyepolitike baho babeshyerwa u Rwanda.”

Perezida Felix Antoine Tshisekedi akimara kujya ku buyobozi yagaragaje umuhate wo gucyemura ikibazo mu Burasirazuba bwa Congo  afatanyije na Uganda, Burundi n’u Rwanda ariko bisa n’ibyananiranye kugeza ubwo M23 yari yarahagaritse imirwano yongeye kubura intwaro igasubira ku rugamba n’ingabo za Congo.

 

Rutaremara agira uko abisobanura…

Agira ati “Abanyepolitike bati tugize Imana babwira abasirikare ba FARDC, FDLR  na Nyatura batera M23 nayo irabashushubikanya ibambura intwaro ntoya n’inini. Abnyapolitike n’abasirikare ba Congo bavuza akaruru batabaza Isi bati u Rwanda ni rwo rudutera kuko M23 yari yaratsinzwe ntaho yakura intwaro nini, nyamara imaze kuzibamburira muri Rumangabo.”

Tito Rutaremara agaragaza ko ari byo byatumye Congo ishaka urwitwazo rwo kurasa inshuro zirenga enye mu Rwanda, gushimuta abasirikare ba RDF n’abashumba bari barafashe bakabitirira kuba abasirikare b’u Rwanda.

 

Tito aratabariza Abatutsi bo muri Congo  bashobora gukorerwa Jenoside…

Umuyepolitike Tito Rutaremara asanga umuti w’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo uri mu maboko y’abanyapolitike bakorana na Mayi Mayi zibarindira ibirombe bakuramo amafaranga atuma bakoresha bamwe mu banyapolitike mu Burayi na Amerika.

Aha niho ahera avuga ko mu gihe imiryango mpuzamahanga yakomeza kurebera Abatutsi bafite inkomoko muri Congo bakorerwa Jenoside.

Yagize ati “Abo banyepolitike nibo bigisha amacakubiri muri Congo ategura Jenocide  y’Abatutsi bo muri Congo, ibi biri gukorwa izuba riva Imiryango Mpuzamahanga (Communaute Internationale) ibirebera nk’uko byabaye muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.”

Ubu inyeshyamba za M23 zafashe umujyi wa Bunagana, igitangazamakuru NTV cyo muri Uganda kivuga ko abasirikare ba Congo, FARDC barenga 600 bahungiye muri Uganda.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW