Tshisekedi yikomye u Rwanda ngo rwifuza gusahura amabuye y’agaciro ya Congo

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo , Félix Tshisekedi, mu nama n’abaminisitiri yabaye kuri uyu wa 17 Kamena 2022 yagaragaje ko igihugu cye kiri mu bihe bikomeye, yikomye u Rwanda ngo rwifuje gutwara ubutaka bw’igihugu cye bukungahaye ku mabuye y’agaciro.

Perezida Felix Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ukomeje gukubita inshuro ingabo ze

Perezida Tshisekedi yeruye ku mugaragaro ko “ibintu bikomeye, kubera ko igihugu cyacu gifite igitero kinyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga.”

Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa guverinoma akaba na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya.

Patrick Muyaya yagize ati “Perezida wa Repubulika, Umukuru w’igihugu akaba n’Umuyobozi mukuru wa FARDC na Polisi y’igihugu ya Kongo, akurikirana umunota ku wundi umutekano mu burasirazuba bwa DRC, cyane cyane ibikorwa byakozwe n’ingabo zacu kugira ngo birukane ku butaka bwacu abagizi ba nabi bitwaje umutwe w’iterabwoba wa M23.”

Yakomeje avuga ko Perezida Tshisekedi yavuze ko igihe kigeze ngo aba Congomani bashyire hamwe batere inkunga ingabo ziri kurengera ubumwe n’ubusugire bw’igihugu.

Tshisekedi yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ukomeje kotsa igitutu ingabo za FARDC mu gace ka Bunagana aho ikomeje kwerekeza inzira igana i Rutchuru Zone.

Ati “ Ibintu bikomeje kuzamba mu Burasirazuba bw’Igihugu, kandi impamvu ni uko u Rwanda rushaka kwigarura ubutaka bwacu, bukungahaye kuri zahabu, coltan, cobalt kugira ngo burubyaze umusaruro mu nyungu zarwo.”

Perezida Tshisekedi yashimagije ubutwari bw’ingabo zihanganye na M23 asaba Guverinoma gukora ibishoboka byose kugira ngo abasirikare babone inkunga ifatika.

Yasabye abaturage gushyira hamwe abizeza ko bafite imbaraga, haba mu gisirikare ndetse no muri dipolomasi ko “abateye bazava ku butaka bwabo vuba.”

- Advertisement -

Perezida Tshisekedi kandi yasabye abaturage kwirinda kugwa mu mutego w’umwanzi, ubushotoranyi no kurenga ku mabwiriza bahawe.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW