U Rwanda na Ghana byasinye amasezerano mu bijyanye n’amabwiriza y’imiti n’inkingo

Ikigo Gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti mu Rwanda n’icyo muri Ghana muri iki gitondo basinyanye amasezerano ku bufatanye mu nyungu zinyuranye, mu rwego rwo gutegura FDA Rwanda kugera ku cyiciro cya 3 no guteza imbere ikorwa ry’inkingo mu bihugu byombi.

Prof. Emile Bienvenu, Umuyobozi Mukuru wa FDA Rwanda na Madamu Delese Mimi Darko Umuyobozi wa FDA Ghana.

Aya masezerano yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 24 Kamena 2022.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, Prof. Emile Bienvenue mu gihe Ghana yaserukiwe na Madamu Delese Mimi Darko Umuyobozi wa FDA Ghana.

Mu bitabiriye uwo muhango harimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE), Lt Col Dr Tharcisse Mpunga.

Aya masezerano agamije gufasha ihererekanya makuru ku byerekeye ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa, Ikorwa ry’inkingo ibihugu byombi bifitanyemo ubufatanye ndetse no kongera ubushobozi bwa kimwe mu bigo igihe cyose bibaye ngombwa.

Aya masezerano aje nyuma yo kwiyemeza kwa Perezida Paul Kagame na Nana Akufo-Addo wa Ghana yo kugira ngo habe inganda zikora inkingo muri Afurika.

Abayobozi ku mpande zombi bagaragaje ko hari ubushake bwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryayo no kurushaho kwimakaza umubano n’imikoranire .

Umuyobozi Mukuru wa FDA Rwanda, Prof. Emile Bienvenue yavuze ko kugirana amasezerano n’ibindi bigo bakora akazi kamwe ku Isi byoroshya, guherekanya amakuru no kongererana ubushobozi.

Ati “Aya masezerano ntabwo ari Ghana gusa tuyagiranye dusanzwe tuyafitanye n’ibindi bihugu, uyu munsi rero akaba ari Ghana yari itahiwe.”

- Advertisement -

Prof. Emile Bienvenu yavuze ko amasezerano basinyanye na FDA Ghana afite umwihariko bijyanye n’uruganda rw’inkingo rugiye kubakwa mu Rwanda.

Ati “Bisobanura y’uko Ghana ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite gahunda yo gukora inkingo nk’u Rwanda, bikaba akarusho ko tugirana amasezerano nabo mu rwego rwo guhana amakuru, mu rwego rwo kugira ngo igihugu gifatanye n’ikindi kongerera ubushobozi  bw’abakozi b’ibigo byacu mu kugenzura ubuziranenge bw’inkingo.”

Yakomeje avuga ko gahunda u Rwanda rufite yo gukora inkingo hari ibyo bazafatanya n’igihugu cya Ghana bisobanuye ko ibigo bigenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti by’ibihugu byombi bigomba kuba bifitanye amasezerano y’ubufatanye.

Ikigo cya FDA Rwanda kivuga ko hari ubunararibonye kizigira kucyo muri Ghana kiri ku cyiciro cya 3 cya OMS mu bijyanye n’ubuziranenge bw’imiti yizewe ku isoko mpuzamahanga. Bazakorana urugendo rwo kugera ku cyiciro cya Kane aricyo cya nyuma.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE), Lt Col Dr Tharcisse Mpunga avuga ko Ikigo cya FDA Rwanda kizigira byinshi kucyo muri Ghana kuko hari urwego rwisumbuye cyagezeho.

Ati “Ubufatanye turimo hagati ya Ghana ni ukugira ngo ikigo cyacu kizamuke kigere kuri urwo rwego ,igenzura rizakorwa mu Ukuboza uyu mwaka kugira ngo turebe aho u Rwanda rugeze.”

Yakomeje agira ati “Turizera ko tuzagera kuri urwo rwego, umuti wakorewe mu Rwanda, urukingo rwakorewe mu Rwanda, dufite ikigo gishinzwe gukora ubugenzuzi cyemeza ko uwo muti wujuje ibyangombwa ugomba kujya ku isoko mpuzamahanga.”

Ikigo Gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti mu Rwanda kivuga ko mu myaka itanu irimbere cyifuza kuzaba gifite abakozi b’abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kugenzura imiti n’ibiribwa ku buryo buhamye, bikaba byagera no ku rwego mpuzamahanga bahereye ku nkingo.

U Rwanda na Ghana bifitanye umubano wihariye ugamije kunoza imibereho myiza y’abaturage babyo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE), Lt Col Dr Tharcisse Mpunga
Umuyobozi Mukuru wa FDA Rwanda, Prof. Emile Bienvenue
Umuyobozi Mukuru wa FDA Ghana Madamu Delese Mimi Darko

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW