U Rwanda rwasabye ko MONUSCO ihagarika gukorana n’igisirikare cya Leta ya Congo

Mu Nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro ku Isi yateranye kuri uyu wa Gatatu yiga ku bibazo bya Politiki n’umutekano muke muri RDC, Ambasaderi Uhoraho w’u Rwanda muri UN, Claver Gatete, yamaganye ibirego RD.Congo ishinja u Rwanda, ndetse asaba UN gusaba MONUSCO kureka gukorana n’igisirikare cya Leta ya Congo kuko gifatanya na FDLR.

Amb. Gatete Claver mu nama y’Akanama ka UN gashinzwe Umutekano

Amb. Gatete yashimangiye ko u Rwanda rudafite inyunngu n’imwe yo kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo ubwabo, yibutsa Leta ya RDC kugana inzego zishinzwe gukora iperereza no kugaragaza ukuri zirimo Urwego rw’Akarere k’Ibiyaga Bigari rushinzwe Kugenzura ibibazo byabereye ku mipaka (EJVM) aho guhora ishinja u Rwanda.

Yavuze ko muri Congo hari imitwe y’inyeshyamba irenga 140, harimo na FDLR igizwe na bamwe mu bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994, ariko ibitero bishya by’inyeshyamba za M23 ngo byahise bihisha ibyo byose.

Amb. Gatete yavuze ko u Rwanda rushyigikiye imyanzuro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu iheruka kubera i Nairobi yananzuye ko muri DR.Congo hoherezwa ingabo z’Akarere zizarwanya imitwe yose yitwaje intwaro ihakorera.

Yamaganye ibirego bya Congo ndetse byanashinjwe u Rwanda muri iyi nama ya UN.

Gatete ati: “Turasaba ko habaho umuti mwiza kandi urambye ku makimbirane yo muri Congo, kugira ngo hatazongera kubaho amahano (Jenoside) mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”

Ku Birego bya DRC ku Rwanda, Ambasaderi Gatete yavuze ko “ari ibirego bidafite ishingiro” ariko bikaba bigira ingaruka zo kubiba amagambo y’urwango, no kwibasira abantu bamwe mu batuye Congo.

Ati “Murabizi Abayobozi mu nzego za Leta no mu buyobozi bw’Ingabo bashinja u Rwanda gufasha M23 ndakeka ko no mu kanya mwabyumvise, ibi ni ibirego bidafite ishingiro, kandi ikibazo ni uko ayo ari amagambo, hari urwego rugenzura ikirego icyo ari cyo cyose (Expanded Joint Verification Mechanisms, EJVM) ku gihugu icyo ari cyo cyose, uru rwego ntirwiyambajwe ariko twumva ayo magambo. Igihe haba hari ikirego icyo ari byose gikwiye gushyikirizwa ruriya rwego nzenzuzi kugira ngo habe iperereza ryigenga ariko ibyo DR.Congo ntabyo irakora.”

Gatete yavuze ko ibibazo by’inyeshyamba muri Congo bikwiye gukemurwa binyuze mu bwumvikane bwa politiki aho guhora mu birego ku bindi bihugu.

- Advertisement -

U Rwanda rwanabwiye UN ko rwamagana imvugo ya Leta ya Congo yo kuvuga ko ibihugu by’Akarere bishaka gucamo ibice igihugu cyabo, ayo magambo ngo arababaje, ndetse nta bimenyesto afitiwe uretse kuba DR.Congo igamije guhunga ibibazo byayo igamije kubyegeza ku bindi bihugu.

Ambasaderi Gatete yabwiye UN ko mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru hakwirakwiye amagambo y’urwango ku Banyekongo bafite inkomoko mu Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, akavuga koi bi bintu bigamije gucamo ibice abaturage ba Congo kandi bishobora kugira ingaruka mbi ku bibazo bihari.

Yavuze ko gukangisha abaturage Kubica bishobora gutuma bajya mu mitwe yitwaje intwaro kandi bikaremereza ikibazo kurushaho.

U Rwanda rwamenyeshe UN ko rufite amakuru nyayo ko ingabo za Congo, FARDC zirwanya M23 zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR, kandi izi nyeshyamba zarafatiwe ibihano mu mwaka wa 2014.

Ati “FARDC ikwiye kwirinda kugirana ubufatanye n’imitwe yitwaje intwaro yafatiwe n’ibihano mu kurwanya indi mitwe yitwaje intwaro. Nta musaruro bitanga kandi binyuranye n’ubushake bw’Akarere na UN bwo gushakira ituze uburasirazuba bwa Congo. Ubu bufatanye bunashyira MONUSCO mu bihe bigoye. Kubera ko gufasha FARDC kandi irwana ifatanyije na FDLR, bisa no gufasha umutwe wakoze Jenoside, turasaba Akanama k’UMUTEKANO kwamagana ubu bufatanye no gusaba MONUSCO mu nshingano zayo kutagira ubufatanye igirana na FARDC igihe ikorana n’imitwe yitwaje intwaro.”

U Rwanda rwabwiye UN ko rushyigikiye imbaraga z’Akarere ka Africa y’iburasirazuba, ndetse n’ubushake bwa Angola mu gushakira ibisubizo ibibazo biri muri Congo.

UMUSEKE.RW